Urugemero rwa Muvumba rwitezweho gutanga amazi n'umuriro rugeze kuri 44.17% rwubakwa
Imirimo yo kubaka urugomero wa muvumba kuri hegitari zisaga 796 mu Mirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama bigeze ku kigero cya 44.17%, aho biteganyijwe ko kizuzura gitwaye miliyari zisaga 211 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urugomero rwa muvumba rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2022, aho rwitezweho kuzaba rutanga inyungu zinyuranye ku baturage binyuze mu kuhira imyaka kuri hegitari 10 000, urugomero rutanga kilowati 1 000 z’amashanyarazi ndetse no gutanga metero kibe 50 000 z’amazi meza buri munsi.
Ndekezi Francois Xavier, Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), akaba umwe mu bakurikirana umunsi ku munsi imirimo y’uyu mushinga, yavuzeko ko igitekerezo cyatangiye mu 2013 ariko kubera ubunini bwawo byafashe igihe yaba mu kuwushakira ingengo y’imari n’ibindi.
Ati: “Uyu mushinga watekerejwe hambere abahanga bakomeza kiwusesengura hanashakishwa ubushobozi. Ni umushinga mugari uzabyazwa umusaruro mu buryo butatu, ari bwo kuhira imyaka ku burebure bwa kilometero 200, hakazuhirwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 10. Metero kibe ibihumbi 50 ku munsi bizajya bihabwa WASAC kugira ngo iyageze ku baturage hanyuma hazanabyazwe ingufu z’amashangarazi zingana na kilowati 1 000.”
Akomeza avuga ko uyu mushinga wizwe neza kandi nta kabuza intego zawo zizagerwaho.
Ati: “Ni umushinga mwiza cyane. Ni umushinga uzafasha mu guhangana n’ibibazo by’izuba rikunze kwibasira ibi bice. Uburyo bwo kuhira buzahabwa imbaraga kuko amazi azaba yiyongereye. Ibi bizatuma umusaruro wiyongera twihaze ku biribwa ndetse n’ibyo tugeza ku masoko. Ikindi gikomeye ni ingano y’amazi navuze azagezwa ku baturage kugira ngo bayakoreshe mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi bizatuma imibereho y’abagerwaho n’inyungu z’uyu mushinga izarushaho kuba myiza.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yagize ati: “Hari ibisubizo byinshi dutegereje kuri Muvumba Multipurpose Dam aho abahinzi bacu bazagerwaho n’umuyoboro uzifashishwa mu kuhira, bazajya bahinga ibihe byose batikanga izuba. Twari dusanzwe twuhira ahari ibishanga ariko uyu mushinga utugaragariza ko ubuso buzaguka ndetse ubuhinzi bugatera imbere. Kuhira mu buryo bwagutse bizatuma tunibanda ku bihingwa ngengabukungu, ni ukuvuga bya bihingwa bijyanwa ku masoko mpuzamahanga.”
Akomeza ahamya ko ibikorwa byose bizahurira muri uyu mushinga bifitiye inyungu abaturage mu nzego zitandukanye.
Ati: “Urumva hazakurwamo amashanyarazi, aya turayakeneye abacanirwa bakiyongera. Hazavamo amazi agezwa ku baturage ibi na byo bivuze ko kubona amazi ahagije ku baturage bacu ari ukugira imibereho myiza. Muri rusange uyu mushinga uzagira aho udukura n’aho utugeza.”
Biteganijwe ko uyu mushinga uzarangira tariki ya 6 Ugushyingo muri uyu mwaka, aho ku ikubitiro hateganywa kuhirwa hegitari ibihumbi bitatu mu Mirenge ya Rukomo, Nyagatare, Tabagwe, Karama na Rwempasha.