Urugaga rw’abikorera mu Karere rwaremeye inka imiryango irindwi yarokotse Jenoside
Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyagatare rwifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaremera inka abarokotse bagera kuri barindwi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Gicurasi cyabereye ku rwibutso rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen yashimiye b’urugaga rw’abikorera ku bw’uruhare rukomeye bagize mu gufasha abarokotse Jenoside, aho babaremeye inka zirindwi nk’ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’ubwitange.
Yagize ati: “Inka ni ikintu gikomeye cyane mu buzima bw’Umunyarwanda, itanga amata, igatanga ifumbire, ikaba ubutunzi, kandi ikagira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’umuntu. Iyo rero ihawe abarokotse Jenoside, tuba tubakuye mu bwigunge, tuba tubahaye icyizere cy’ubuzima bushya.”
Yakomeje asaba ko ubufasha buhabwa abarokotse Jenoside budakwiye kurangirira ku by’amafaranga cyangwa amatungo gusa, ahubwo hakwiye kubaho n’uburyo bwo kubegera, bakaganirizwa, bakumva ko batari bonyine.
Ati: “Buri gihe twibuke ko amagambo yo kubahumuriza, kubaganiriza no kubumva afite imbaraga zikomeye kurusha ikintu icyo ari cyo cyose gifatika.”
Perezida wa PSF mu Karere, Rugema Emmanuel yavuze ko iki gikorwa ari umusanzu muto batanga mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside ndetse no kubafasha kongera kwiyubaka mu buryo burambye.
Ati: “Uru ni uruhare rwacu nk’abikorera kugira ngo twifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka, ariko cyane cyane dufasha abarokotse gukomeza kubaho mu cyizere no mu bwiyunge.”
Bamwe mu barokotse Jenoside bahawe inka bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bashimira PSF n’abafatanyabikorwa babo. Munyemana Eric wo mu Murenge wa Tabagwe, umwe mu bahawe inka yagize ati: “Iyi nka mpawe izandengera cyane. Sinzongera kujya gushaka amata y’abana, kandi nizeye ko izororoka ikazafasha n’abandi.”
Mukansanga Clarisse na we wo mu Murenge wa Mukama, yavuze ko iki gikorwa cyabongereye icyizere mu buzima: ati: “Kubona abantu batwibuka, bakadusura, bakaduha n’inka, bituma numva ko hari impamvu yo gukomeza kubaho. Ndabashimiye cyane.”
Urugaga rw’Abikorera mu Karere rwatangaje ko ruzakomeza gukora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo kubaka Igihugu cyunze ubumwe, gitanga icyizere ku bababaye, kandi gishingiye ku ndangagaciro z’ubumuntu n’ubufatanye.