Urubyiruko rwishyuriye Mituweli abaturage 33 barokotse Jenoside

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rutanga serivise zijyane no gutegura ibirori n’inama (Nyagatare Protocol Company Ltd) rwishyuriye Mituweli abaturage 33 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage kuri uyu wa 29 Mata, mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

Iki gikorwa kigaragaza ko nubwo hari amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, urubyiruko rushobora kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hisunzwe ubumwe, ubumuntu n’iterambere.

Mukayisire Solange, umwe mu barokotse Jenoside bahawe ubufasha, yashimiye uru rubyiruko ati:”Iki gikorwa kinteye imbaraga, kandi kinyereka ko tutibagiranye. Banyishyuriye mituweli, ubu ndahamya ko nzabona ubuvuzi igihe cyose nzabukenera, ndabashimira cyane ni imfura.”

Umubyeyi Esther, na we warokotse Jenoside yavuze ko iyo ubufasha nk’ubu butanzwe n’urubyiruko, bibagaragariza ko bakibukwa kandi bitera icyizere mu buzima.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Abahuje Providence, avuga ko ari igikorwa bateganya kujya bakora buri mwaka, ko kandi kubera ari inshuro ya mbere bafashije bake, ariko umwaka utaha bifuza kuzafasha benshi.

Iki gikorwa kije nyuma yuko urundi rubyiruko rubarizwa muri IEE ( Inspire Education Empower) umufatanyabikorwa w’Akarere mu burezi, baremeye inka Uwamwezi Concolee, na we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibintu Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yashimye cyane uburyo urubyiruko ruri kwitwara mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere.

Ati: “Ni urugero rwiza rw’uko urubyiruko rufite indangagaciro z’ubumuntu n’urukundo rw’Igihugu. Dusaba n’abandi kubigiraho.”