Urubyiruko rwibukijwe ko ari rwo barinzi b’ibyagezweho

Mu nteko rusange y’urubyiruko rwo mu Karere yateranye tariki 12 Kamena 2025, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, yagaragaje uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko ari bo nkingi ya mwamba y’ibyagezweho mu nzego zitandukanye.

Kabagambe yagize ati: “Nta terambere rishoboka tudafite urubyiruko rwumva inshingano, ruhanga udushya kandi rufite icyerekezo. Muri mwe harimo imbaraga, ibitekerezo bishya, n’ubushake bwo guhindura Igihugu cyacu. Ni yo mpamvu mvuga ntashidikanya ko mwebwe ari mwe murinzi nyakuri w’ibyagezweho.”

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo mwumve imbaraga urubyiruko mufite, mwumve neza aka kantu; Mu itegurwa n’ishyira mu bikorwa rya Jenoside, ahanini urubyiruko nirwo rwazaga imbere. Ibyo bakoze simbisubiramo murabizi. Ariko na none abari urubyiruko icyo gihe bari mu ngabo zahoze ari iza RPA, bayobowe na H.E Paul Kagame bahagaritse Jenoside. Bivuze iki rero, ikintu icyo aricyo cyose urubyiruko rwajyamo birashoboka, gusa mwe nk’abantu basobanutse, umurage tubaha ni ugukora ikiza, gifitiye akamaro u Rwanda ndetse n’abana b’u Rwanda kandi turabizi ko ubwo bushobozi mubufite.”

Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko, nyuma yo kumva impanuro za Kabagambe, rwiyemeje gukomeza kuba ibisubizo mu kurinda ibyagezweho.

Uwase Claudine, yashimye ko Leta ibaha umwanya mu bikorwa by’iterambere, agira ati: “Ubundi baravuga ngo utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Izi nama baduhaye tugomba kuzishira mu bikorwa. Muri twe hari abatarabonye Jenoside iba, ariko uko twabyumvise ni biteye ubwoba n’agahinda. Aho u Rwanda rugeze ubu, ubumwe n’amajyambere, uwashaka kubihungabanya wese, ntakabe iwacu. Twe nk’urubyiruko, ibyo tugiyemo byose birashoboka, ntacyatunanira. Ejo cyangwa ejo bundi aba baduha izi mpanuro bazaba batakiriho, ariko ibyo bazaba baradusigiye twizeye ko 100% tuzakomereza mu murongo wabo.”

Niyonkuru Elie, wo mu Murenge wa Nyagatare we yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kurushaho gukoresha amahirwe rufite ariko bikajyana no kwereka abarwanya Leta ko bibeshya.

Yagize ati: “Hari byinshi dufite dushobora kubyaza umusaruro. Ikoranabuhanga ryaduhaye umwanya mu isoko ry’umurimo. Tugomba kubibyaza umusaruro tutagombye gutegereza amahirwe yo hanze, ariko nanone tutibagiwe ko bamwe batavuga rumwe na Leta ariho bihishe. Amahirwe ya mbere ni uko tuzi ko bahari, tugomba gukora ibishoboka byose bakamenya ko bari mu buyobe, iwacu mu Rwanda ikituraje ishinga ari ubumwe n’amajyambere. Hanyuma tukabona kwikorera akazi kacu, abo bo bakajya babona ibyiza i Rwanda gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimye uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa by’iterambere by’umwihariko, ashimangira ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi.

Yagize ati: “Turashimira urubyiruko rwacu uburyo rwitwara neza mu mishinga y’iterambere. Ibitekerezo mwatanze uyu munsi bigaragaza ko mutakiri urubyiruko rw’amagambo gusa, ahubwo mwarahagurutse. Twizeye ko tuzagira ejo heza, mukomereze aho, ariko n’aho mukibona bamwe binangira imitima, mubahwiturire kuza kureba ibyiza by’u Rwanda. Ndahamya ntashidikanya ko bahageze batataha kubera uko basanze u Rwanda ruri. Ibyo byose bibera ku mbuga nkoranyambaga. Ndabasaba ngo muzikoreshe neza, muzikoreshe ibyubaka, munarinda ibyubatswe.”

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa urubyiruko rusaga ibihumbi 177.