Urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco ruhamyako rwungutse ubumenyi buzarufasha kwiteza imbere
Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2025 nibwo Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’inzego z’umutekano bakiriye urubyiruko 120 ruvuye mu Bigo Ngororamuco bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata basoje igororamuco n’amasomo y’imyuga mu gihe kingana n’imyaka ibiri. Bakiriwe kandi n'imiryango yabo.
Muri aba bagorowe, 96 bari barajyanywe Iwawa, 27 bari mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe, naho umukobwa umwe yari yarajyanywe i Gitagata.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimangiye ko aba baturage bagomba kwakirwa neza kandi bagahabwa amahirwe mashya mu buzima, anabasaba gukoresha neza ibyo bigiyeyo.
Yagize ati: “Uyu ni umunsi ukomeye kuko twakiriye abavandimwe bacu bari barajyanywe mu bigo ngororamuco kugira ngo bafashwe kugaruka mu murongo mwiza. Ibi bigaragaza ko Leta yacu idahwema gushakira umuturage icyamuteza imbere, kuko ntawe dushaka ko asigara inyuma mu iterambere ry’Igihugu. Turabasaba gukoresha amahirwe bahawe neza, mukerekana impinduka nziza mu miryango yanyu n’aho mutuye.”
Bamwe mu basubijwe mu buzima busanzwe bagaragaje ko bagize impinduka zikomeye mu mibereho yabo, aho bahigiye uburere, imyuga itandukanye ndetse n’imyitwarire myiza izabafasha kwiteza imbere.
Bigirimana Yona wo mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Rugarama I, umwe mu bari barajyanywe Iwawa, yavuze ko aho yagororewe yahigiye amasomo amufasha kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda umurimo no kubaha amategeko.
Yagize ati: “Mbere yo kujyanwa Iwawa, nari umusore utagira gahunda, nasinze ibiyobyabwenge, sinubahe ababyeyi cyangwa ubuyobozi. Ariko ubu ndashimira Leta y’u Rwanda yampaye amahirwe yo guhinduka. Nahigiye kudoda, ubu nditeguye gutangira ubuzima bushya, nteza imbere umuryango wanjye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwongeye gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda kwinjira mu ngeso mbi; ahubwo bagahora batekereza ku iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.