Urubyiruko rurasabwa kudaha urwaho abahakana n’abapfobya Jenoside
Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.
Ibi byagarutsweho n’ubuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, ubwo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Nyagatare rwari rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Visi Meya Murekatete, yasabye urubyiruko kutagira uruhare na ruto mu bikorwa byo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagomba guharanira kuba abarinzi b’amateka, bakayasobanurira bagenzi babo n’abazabakomokaho.
Yagize ati: “Urubyiruko mufite amahirwe yo kubaka Igihugu gishingiye ku kuri, ku bumwe n’ubwiyunge. Iyo muhagaze imbere y’amateka nk’aya, ntimugomba gutinya kuvuga ukuri no kwamagana abashaka gusibanganya amateka yacu. Nimube indorerwamo y’ukuri n’icyizere cy’u Rwanda rw’ejo.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kubungabunga ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Turasaba urubyiruko kudasigara inyuma mu rugamba rwo kurinda amateka no kubaka amahoro arambye. Iyo tuganira mu biganiro nk’ibi, tuba turi kubaremamo ba twebwe n’ejo hazaza kandi tuba tububakira ubushobozi bwo kugira indangagaciro z’ubumuntu.”
Ibi bikorwa byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi.
Aha niho uru rubyiruko rwitabiririye ibiganiro, rukanasura ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane rukanabunamira.
Benshi bagaragaje ko aya ari amahirwe yo kongera gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kongera umuhate mu kubaka u Rwanda ruhamye.
Uwitwa Iyakaremye Chadrak umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibi bikorwa, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwisuzuma no guhamya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Twebwe nk’urubyiruko twiyemeje kuba ijisho ry’Igihugu, tuzirikana amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, tunahangana n’uwo ariwe wese washaka kuyayobya. Kwima amatwi abapfobya Jenoside ni inshingano zacu za buri munsi.”