Umwihariko w’Umurenge wa Tabagwe ubitse amateka yo kubohora igihugu

Uretse kuba hubatswe Umudugudu w’icyitegerezo wa Gishuro watujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, hari n’abandi barurwanye bahatuye byose bigira Tabagwe Umurenge w’umwihariko mu Karere ka Nyagatare.

Umurenge wa Tabagwe ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare,utuwe n’abaturage 53528 batuye mu Tugari turindwi imidugudu 42 n’Amasibo 346.

Muri uyu Murenge kandi hari indake ya Gikoba Perezida Kagame yakoreshaga ayobora urugamba rwo kubohora igihugu byatumye haba agace ka mbere kafashwe n’ingabo zari iza RPA( RDF ubu) mu mateka hakaba hazwi nk’agasantimetero.

Mugabo Issa utuye Gikoba mu Kagari ka Shonga ati”Nabaye muri batayo yafashe hano Gikoba mu byukuri hari igihe abantu bavuga amateka bayasoma mu bitabo ariko jye amateka y’ahangaha nyazi 100% mu byukuri rero iyi sentimentero kugira ngo tuhashyike byadutwaye amezi nk’abiri icyo gihe nari mfite imyaka 16.”

Hanyuma icyo nsaba urubyiruko ni ugukunda igihugu rukagira inshingano nirwo Rwanda rwejo erega, bariga bazi ubwenge ariko kubumenya bajye banashungura kuko hirya no hino hariho abantu babeshya abandi cyane abirirwa bavuga ku mbuga nkoranyambaga.”

Kamonyo Aloys utuye mu Kagari ka Nyabitekeri akaba yari muganga mu gihe cyo kubohora igihugu akaza no kuvura ku ivuriro rya  Tabagwe nyuma ya Jenoside, avuga ko kuvura byari bigoye kuko nta bikoresho bihagije bari bafite ngo n’umubare w’abaganga wari mucye.

Akomeza agira ati”Nari nsigaye ndi umwe hariya Tabagwe ariko utaragera Kaborogota hari ikizu cyakora cyarasenyutse nicyo twavuriragamo, Tabagwe rero iyi ureba kera yari umukenke ingabo zihari hari agahanda gato cyane nta modoka zahanyuraga uretse iz’abasirikare, umuhanda wari ibyatsi rwose! Ubuzima ntabwo bwari bwiza nta mavuriro ,iryari rihari ryari Nyagatare kandi nako kari akavuriro gusa.”

 

” Hano Tabagwe nta vuriro ryahabaga baryubatse mpari ndi muganga. Natangiye kuvura 1983 ndi Nakivara muri Uganda ntangira kuvura inkotanyi mu 1991 nahasanze umuganga umwe witwaga Paul turavura mu mukenke aho nari mfite ihema ryanjye nawe afite irindi, hari abantu bari hanze baca hirya baca hino ariko ndasaba abakiri bato n’abakuru bajijutse ko igikuru ari ugukunda igihugu.”

Tabagwe niho habarizwa agave kazwi nka ‘ Santimetero’

Kuva muri Nyakanga 1991 kugeza muri Werurwe 1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato ugana ku mupaka wa Uganda kuri ubu ni mu Murenge wa Tabagwe ahubatswe Umudugudu wa Gishuro watashywe mu 2020.

Ni mu gace kamenyekanye nka Santimetero bitewe n’uko leta yakitaga, kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y’umupaka.

Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri z’ubuhagarike n’ebyiri z’ubugari. Ibamo ameza n’intebe Major Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo babaga bagiye guhabwa amabwiriza.

Muri ako gace hari umusozi wa Shonga witegeye indi yari igose Santimetero, iriho n’imbunda z’ingabo zari zihanganye n’Inkotanyi. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe Gatunge Sam avuga ko uyu Murenge ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu byumwihariko indake ya Perezida Kagame ngo bafite amahirwe bitewe n’abantu baza kuhasura baturutse hirya no hino.

Gitifu Gatunge atanga icyizere ko mu minsi iri imbere ahagaragara ayo mateka muri Tabagwe hazatunganywa hakabyazwa umusaruro Ku bufatanye n’izindi nzego.

Akomeza agira ati”Iyo urebye Tabagwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yateye imbere ubu dufite umuhanda wa Kaburimbo, ikigo nderabuzima, umudugudu w’icyitegererezo watujwemo abamugariye ku rugamba kandi bamaze kugera kuri byinshi aho borora amatungo atandukanye bibumbiye muri koperative harimo inka 72 , bahinga ibigori kuri ha 10 aho bashobora gusarura toni 25-30,bafite ha 5 z’imyembe.”

Yakomeje avuga ko bafite ishuri rya GS Tabagwe ricumbikira abanyeshuri, bakagira ikoranabuhanga, ibibuga by’umupira n’ibindi byinshi bituma bumva ko Umurenge wabo usigaye umeze neza.