Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage gusigasira isuku y'amasanteri bakoreramo

Mu rwego rwo kwimakaza isuku no gutunganya neza imiturire, Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage n’abafite ibikorwa binyuranye mu masantere ko bagomba gusiga amarange inzu yabo kugira ngo hagaragare isuku n’iterambere.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi, Gasana Stephen, ubwo yasuraga isantere ya Nyagashanga iherereye mu Murenge Karangazi riri mu Murenge wa Karangazi.

Yavuze ko gusiga amarange ku nyubako ziri mu masantere atandukanye ari kimwe mu bikorwa bigamije kuvugurura isura y’imijyi mito no guteza imbere isuku, ati: “Dukeneye amasoko, amazu acururizwamo, n’ibindi bikorwa byose bifite isura nziza kandi bisukuye. Ibi ntabwo ari iby’abayobozi gusa, ni iby’abaturage bose. Iyo usize irangi ahantu hacururizwa, bifasha no gukurura abakiriya ndetse bikongera agaciro k’ubucuruzi. Twifuza ko abacuruzi n’afite amazu babyumva, bakabyitabira batabitegetswe.”

Meya Gasana yashimangiye ko iki gikorwa kizashyirwa mu bikorwa hose mu Karere ka Nyagatare, ariko by’umwihariko kikibanda ku masantere afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ahakorerwa abantu benshi.

Yanavuze ko bagiye gukorana n’abikorera ndetse n’inzego z’ibanze mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu gusukura aho bakorera.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Nyagashanga, bashimye iki cyemezo bavuga ko kizafasha mu kunoza isuku no gutuma amasoko yabo agaragara neza.

Mukamana Alphonsine, umukecuru ucuruza imbuto n’imboga mu isoko rya Nyagashanga, yagize ati: “Byari bikwiye rwose. Hari amazu n’amasoko bigaragara nabi, kandi iyo hameze nabi abakiriya ntibahasohokera.”

Undi muturage, ufite inzu y’ubucuruzi, we yavuze ko abafite inzu batagomba kwitwaza ikibazo cy’ubushobozi cyane ko ari ibikorwa byabo bazaba bari kubaka.

Yagize ati: “Hari igihe umuntu aba adafite ubushake kandi ubushobozi abafite, byose bipfira mu myumvire, ubuse ko njye nashyizeho amakora, urabona ukuntu ari heza, kandi n’ubukode bwariyongereye bitewe n’uko ari gukorera ahantu hasa neza.”