Umuyobozi w'Akarere Kakooza Henry yahaye ikaze abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Mu muhango wo kurahiza no gutanga ubwenegihugu ku baturage batatu basabye ubwenegihugu nyarwanda, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, Kakooza Henry yabahaye ikaze mu Rwanda byumwihariko muri Nyagatare, abibutsa uburenganzira ndetse n'inshingano bafite.
Uyu  muhango wabaye tariki 22-Mutaramba-2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere.

Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo yababwiye ko itegeko ry'u Rwanda ribemerera uburenganzira n'amahirwe angana nk'ay'abandi banyarwanda bose, rikabasaba kugira indangagaciro, kubahiriza amategeko y'Igihugu no gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda, yagize ati "Mufite uburenganzira ubwo aribwo bwose umunyarwanda afite kandi mufite n'inshingano nk'izabandi banyarwanda bose. Mwatora, mugatorwa, nk'uko nabandi banyarwanda babyemerewe. Mugomba kubahiriza amategeko y'Igihugu, mukitabira gahunda za leta, mukabana nabandi neza nk'uko mwabirahiriye."
Yakomeje abaha ikaze mu karere ka Nyagatare abasaba gukunda Igihugu, gukora neza inshingano buri munyarwanda wese afite ndetse no kubana nabandi neza.
"Muhawe ikaze muri Nyagatare, mwishimire uburenganzira bwanyu ndetse n'ubwenegihugu muhawe. Tuzakomeza gukorana neza, gukorera igihugu no kugiteza imbere twuzuza inshingano dufite."
Abahawe ubwenegihugu ni abagabo batatu bahoze bafite ubwenegihugu bw'Ubugande barimo Julius Twizeye, Omodinga Lucious, na Bukasa Valens.