Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kujya babungabunga ibikorwa by’Umuganda
Kuri uyu wa 30/3/2019 Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu karere n'abakozi b'Akarere bifatanyije n'abaturage b'utugari twa Gakirage na Cyabayaga mu muganda wo gutunganya umuhanda wa km3 uhuza utu tugari no gusibura inzira z'amazi yangizaga uyu muhanda.
Nyuma y'umuganda umuyobozi w'Akarere yagiranye ikiganiro n'abaturage b'utugari twa Cyabayaga na Gakirage abibutsa guha umuganda agaciro ukwiye no kubungabunga ibikorwa by'umuganda, kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi n'amakimbirane mu miryango,kwita kuri gahunda y'ubwisungane mu kwivuza no kwita ku burere n'uburezi bw'abana birinda kubatesha ishuri .
Umuyobozi w'Akarere kandi yibukije abaturage gahunda y'icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi, kuba hafi y'abarokotse jenoside n'abahura n'ihungabana, babereka ubumuntu n'urukundo cyane mu bihe bibagoye no gufatanya n'ubuyobozi mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside birinda cyane amagambo n'ibikorwa bisesereza cyangwa bikomeretsa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w'Akarere kandi yibukije abaturage kurwanya ruswa no kugeza ibibazo byabo ku buyobozi bubegereye kugira ngo bubikemure.
Kuri uyu munsi kandi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yakoranye umuganda n'abaturage ba Katabagemu mu gutunganya umuhanda wa Nyakigando naho umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza awukorana n'abaturage ba Matimba basukura Urwibutso rwa Rwentanga.