Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi yatangirije gahunda yo kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane akemura ibibazo by’abaturage

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/10/2017, Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, Inzego z'Umutekano, Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi n'abandi bifatanyije n'Abaturage ba Nyagatare muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa n'Akarengane, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.   Umuvunyi Mukuru Hon. Murekezi Anastase yibukije abaturage ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzir bwabo, ariko ko bagomba kubahiriza amategeko. Yabasabye kandi kubaha ibyemezo bifatwa n'inzego z'ibanze n'iz'abunzi mu igihe bigaragara ko nta karengane karimo kuko usanga hari abarenga kuri ibi byemezo ahubwo bakagana inzego zisumbuyeho kandi baburana imanza z’amahugu.   Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bigaragara hirya no hino mu miryango, umuntu utsinzwe akabyemera kandi ntibimugire umwanzi w'uwamutsinze.   Iyi gahunda ifasha mu gukemura ibibazo aho abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare mu kubikemura, ndetse abaturage bakagirwa inama aho bibaye ngombwa kugirango ibibazo bafite bibonerwe ibisubizo.   Gahunda yatangijwe n’Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi izageza tariki ya 27/10/2017 ikazagera ku baturage bose b’Akarere ka Nyagatare bitewe n’aho batuye nk’uko bigaragara <link file:108 download file>kuri iyi gahunda ikaba izakomeza kunganira gahunda zisanzwe zikemurirwamo ibibazo by’ababyeyi nk’Inteko rusange,Umugoroba w’Ababyeyi, Inteko z’Abunzi n’izindi.