Umushinga wa ‘EPIC’Hotel ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza- Goverineri Kazaire Judith
Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasuraga umushinga wa Hoteli yubatse mu karere ka Nyagatare ihuriweho n’abashoramari bibumbiye muri EPIC (Eastern Province Investment Corporation), Guverineri Kazaire Judith yashimiye abafatanyabikorwa muri uyu mushinga ariko by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watanze igitekerezo cyakomotseho uyu mushinga.
Mu mwaka wa 2012 ni bwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasuye Akarere ka Nyagatare agira inama abikorera yo gutekereza uburyo bakemura ikibazo cy’amacumbi macye mu mujyi wa Nyagatare.
Nk’uko Ntazinda Faustin ukuriye inama y’ubutegetsi ya EPIC abivuga, igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu bacyakiriye neza kinabaha icyerekezo ari nay o mpamvu batekereje kubaka hoteli y’inyenyeri enye (4) izwi nka EPIC Hotel yubatse mu karere ka Nyagatare.
Madamu Kazaire Judith, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasobanuye ko kuba Nyagatare ibonye hoteli yo kuri uru rwego ari n’umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali bifite icyo bisobanuye kandi ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bugira inama abaturage yo gushora imari mu mishinga minini ibyara inyungu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye abanyamigabane bose ba EPIC ariko anabasaba kubungabunga iyi hoteli no gukomeza gusigasira uyu mushinga kuko uje ari igisubizo ku bantu benshi baba abagiraga ikibazo cy’amacumbi macye ndetse n’abaturage bazagurisha umusaruro wabo muri iyi hoteli.
Umuyobozi w’Akarere Mupenzi George yashimiye abanyamigabane ba EPIC batekereje kuri uyu mushinga akanashishikariza abaturage ba Nyagatare gukora cyane kuko iyi hoteli igiye kongera isoko ry’umusaruro wabo.
Umuyobozi w’Akarere kandi yanishimiye ko abatemberaga mu karere ka Nyagatare no hafi yaho batazongera guhura n’ikibazo cy’amacumbi macye kuko iyi hoteli ije yiyongera ku zizanzwe zihari.
Uretse service zisanzwe zitangwa na hoteli, iyi hoteli ifite ibyumba by’inama n’ibyo kuraramo 78 harimo n’icyumba cy’umuyobozi mukuru kizwi nka ‘presidential suite’, ndetse n’aho gukinira no kwidagadurira, ikazacungwa na CityBlue Hotels ifite izina rya CityBlue-EPIC Hotel Suites ikaba yatangiye gukora by'agateganyo mu gihe bakiri mu igerageza.
Iyi hoteri yubatswe n’abanyamigabane ba EPIC batandukanye barimo abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba, uturere tugize iyi ntara n’ibigo nka RSSB na Banki Itsura Amajyambere (BRD).