Umuryango wa Munyaneza na Uwimana wafashijwe n’Ubuyobozi kuva mu makimbirane wari umazemo imyaka ine
Umuryango wa Munyaneza Emmanuel na Uwimana Eugenia wo mu Murenge wa Karama, uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona amahoro yari yarazimye murugo rwabo, aho bari bamaze imyaka ine mu makimbirane y’urudaca.
Uyu muryango umaze imyaka 25 babana mu nk’umugabo n’umugore bakaba bafite abana 6, bamaze imyaka 4 bari mu makimbirane akomeye, aho batari bagisangira amafunguro, ntibanavugane, nyamara bari batuye mu nzu imwe.
Batanga ubuhamya bw’ uko amakimbirane yabo yashingiraga ku kutumvikana ku bijyanye n’umutungo n’ubuharike; ndetse ko rimwe na rimwe barwanaga.
Ni amakimbirane yahoshejwe anakemurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bakaba babana mu mahoro n’urukundo nk’uko byahoze mbere.
Uwimana Eugenia avuga ko imyaka bamaze mu makimbirane yari ikomeye cyane ku buryo yumvaga adashobora kongera kugira amahoro murugo rwe.
Ati: “Byari bibabaje kubona abana bacu batabona urugo rubabereye, aho buri wese yabaga mu ruhande rwe. Numvaga ntakigira amahoro. Ariko ubu umutima wanjye uratuje, ndishimira ko twongeye kuba umuryango umwe uhamye, abana bacu bagasubirana ibyishimo. Ubu twishimira ko dusangira, tugaseka nk’umuryango, bikatuma tugira icyizere cy’ubuzima bwacu bw’ejo.”
Ku ruhande rwa Munyaneza Emmanuel yagize ati: “Igihe cyose twari mu makimbirane numvaga urugo rwanjye ruri gusenyuka. Ubu ndashimira ubuyobozi bw’Akarere bwadufashije kongera kubana neza. Ubu numva umutima wanjye ukeye kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yashimangiye ko ubuyobozi buhora bugamije gusigasira umuryango kuko ari wo shingiro ry’iterambere.
Yagize ati: “Ubuyobozi buhora buharanira ko abaturage babana mu mahoro n’urukundo. Iyo umuryango urimo amahoro, abana barahirwa, bakiga neza kandi bigatanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu. Duhora twibutsa abaturage ko amakimbirane mu rugo atari igisubizo, ahubwo kuganira no kwiyunga nibyo bizana amahoro arambye.”
Akarere ka Nyagatare kari mu cyumweru cy’igenzura kiswe “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye” kizarangira kuwa 8 Nzeri 2025, nyuma yaho hakazaba ikindi kizatangira kuwa 9 Nzeri kikarangira kuwa 19 Nzeri 2025.