Umunsi w’inkoni yera ikoreshwa n’abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu karere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu.
Kuri uyu wa 14/11/2019 Umuyobozi w’Akarere, Bwana MUSHABE David Claudian ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abantu Bafite Ubumuga bwo kutabona (RUB), abayobozi b’imiryango y’abafatanyabikorwa n’abandi bayobozi ku rwego rw’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyagatare mu birori byo kwizihiza umunsi w'inkoni yera ikoreshwa n'abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Ibirori by’uyu munsi byabanjirijwe n’urugendo rw’ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha inkoni yera n’umumaro wayo, , mu nsanganyamatsiko "Kuboneka kw'inkoni yera, Kurinda ubuzima bwanjye"
Muri ibi birori kandi hasobanuwe amateka y’inkoni yera n’imiterere yayo ugereranyije n’ubumuga bw’uyitwajea ndetse bantu 20 bafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni yera naho umwe aremerwa inka.
Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga wínkoni yera bitwibutsa kongera kuzirikana imibereho yábantu bafite ubumuga bwo kutabona no kubazirikana mu igenamigambi rya buri mwaka, ku bufatanye nÍnama yÍgihugu yÁbantu bafite Ubumuga ku rwego rwÁkarere, R.U.B n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho myiza yábantu bafite ubumuga.
Uyu munsi wahariwe inkoni yera watangiye kwizihizwa tariki ya 15 zÚkwakira 1964 nyuma yo kwemezwa nÚmuryango wÁbibumbye, ukanizihizwa mu isi hose. Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wijihirijwe mu karere ka Nyagatare ahari abanyamuryango ba R.U.B 56 bari mu matsinda 2 ari yo “Humura”yo mu murenge wa Rukomo na Äbisunganye” ikorera mu murenge wa Katabagemu.