Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihijwe bagaragaza ko ari imbaraga z’Igihugu

Kuri uyu wa 15/7/2017 ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko byabanjirijwe n’umuganda wo gukora umuhanda ugana ahazubakwa umudugudu w’ikitegerezo wa Nkana, ho mu murenge wa Kiyombe no gutunganya ikibanza cy’uyu mudugudu.

 

Bwana Mwesigwa Robert, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu, wari unahagarariye Minisitiri w’urubyiruko, mu birori by’uyu munsi yasobanuriye urubyiruko ko imirimo y’amaboko igamije gutoza urubyiruko umuco wo kwishakira ibisubizo no kubaha inshingano n’ibitekerezo byo kwigira.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Musabyemeriya Domithille yabwiye urubyiruko ko “Urubyiruko ni zo mbaraga z’Igihugu; iyo zikoreshejwe neza Igihugu gitera imbere ariko iyo zikoreshejwe nabi ziragisenya…”.Bityo ko Igihugu kiri mu maboko yabo kandi bafite inshingano zo gukomeza iterambere ababyeyi babo bakigejejeho.

 

Yifashishije insanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’urubyiruko: “Rubyiruko, Twimakaze Amahoro yo Nkingi y’Iterambere rirambye”,Padiri wa Paruwasi ya Kiyombe, ukuriye komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri iyi paruwasi ya Kiliziya Gatolika, yasabye urubyiruko kubaka umuryango uzira amakimbirane, gukunda umurimo no kwishyira hamwe kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

 

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihijwe mu gihe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aherutse gushimira urubyiruko ku ruhare rwagize mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse akaba yaranashyizeho Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’urubyiruko rukaba ruyibonamo amahirwe n’igisubizo ku kibazo cy’urubyiruko rudafite imirimo.