Umukoro urubyiruko rwahawe kugira ngo rusigasire umurage wo gukunda Igihugu

Mu rwego rwo gusigasira amateka no kurushaho kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa, urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’abitangiye Igihugu mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda bibanda ku mutekano, ubumwe n’ubudaheranwa n’iterambere bya none n’ejo hazaza.

Ibi byagarutsweho ubwo urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe,, rwasuraga Indake ya Gikoba iherereye Tabagwe, ahantu hafite amateka akomeye kuko ari ho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aha ni hamwe mu hantu hafite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko niho Inkotanyi zafashe bwa mbere, habaye isoko y’ubutwari, kwihangana no guharanira igihugu cyigenga.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye urubyiruko ko rugomba kumva ko rufite inshingano ziremereye mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro, n’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Nk’urubyiruko rwo muri Rwempasha na Tabagwe, mufite inshingano zo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ku guharanira iterambere no kubaka ejo hazaza heza mu izina ry’abitangiye Igihugu mubafatiraho urugero.”

Mu butumwa bwe, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE), ushinzwe guteza imbere indangagaciro, umuco nyarwanda n’indimi Nizeyimana Innocent, yibukije urubyiruko ko amateka ya Gikoba atari inkuru gusa ahubwo ari ikimenyetso gifatika cy’ubutwari n’ubwitange byabohoye Igihugu.

Yagize ati: “Indake ya Gikoba ni ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari n’ubwitange byaduhesheje igihugu kiza. Urubyiruko ni mwe mirasire y’ejo hazaza, mukwiye kuyigiraho isomo ryo gukunda no kurinda ibyo twagezeho mu bibi no mu byiza.”

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko gusura Indake ya Gikoba byabateye ishyaka ryo guharanira ko u Rwanda rugumana ubusugire bwarwo babigizemo uruhare.

Mukarurinda Alice, umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Tabagwe, yagize ati: “Kuba twabonye ahantu Perezida Kagame yabaye mu rugamba rwo kubohora igihugu biduteye ishema rikomeye. Twiyemeje kuba intangarugero mu gukunda igihugu, guharanira ubumwe no kwirinda ikintu cyose cyatuma dusubira inyuma.”

Naho Hakizimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Rwempasha we ati: “Ibi bitwereka ko kuba dufite amahoro n’ubwisanzure bitaturutse ku busa. Tugomba gukomeza gusigasira ibyo twagezeho, dukora cyane kandi twubaka igihugu cyacu uko dushoboye.”

Iki gikorwa cyo gusura Indake ya Gikoba, cyabaye mu gihe mu Rwanda hashize iminsi mike hatangijwe ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku nsangamatsiko igira iti “Twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa”.