Umuhanda wambuka ikibaya cy’Umuvumba wasanwe

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo no korohereza abaturage ingendo, mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gahurura hatunganyijwe umuhanda ureshya na kirometero ebyiri mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025.

Ni umuhanda wambukiranya ikibaya cy’Umuvumba, ukaba uhuza imirenge ya Nyagatare na Rukomo, iki kibaya kikaba kizwiho guhingwamo umuceri.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’itsinda ry’Abadepite barimo Depite Mukarugwiza Judith, Depite Nzamwita Deogratias na Depite Niwemahoro Wassila, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’ako kagari.

Uyu muhanda witezweho gufasha mu buhahirane, kugabanya ingendo ndende ndetse no korohereza ubuhinzi n’itwarwa ry’umusaruro ku masoko.

Abaturage bagaragaje ko  bishimiye iki gikorwa

Uwitwa Mukamana Alphonsine, umwe mu batuye mu Kagari ka Gahurura, yagize ati: “Uyu muhanda ni igisubizo ku buzima bwacu bwa buri munsi. Twajyaga tugorwa n’ingendo, ariko ubu nta kibazo tugihura nacyo kuva twawubona; ahangiritse turahasana nk’uku twateranye uyu munsi.”

Habumugisha Jean Claude, umusore ukora ubuhinzi yavuze ko mbere bajyaga batinda kugeza umusaruro ku isoko, ati: “Uyu muhanda uradufasha cyane. Gukora ubuhinzi byaroroshye cyane, uragendeka neza ku buryo n’iyo waba utwaye inyanya cyangwa amagi ntacyo yaba.”

Umuyobozi w’Akarere  Gasana Stephen yavuze ko iri korwa ry’umuhanda rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ati: “Ni intego yacu nk’ubuyobozi ni ugushyira imbere ibikorwa bifitiye abaturage akamaro. Turashimira abaturage bitanze muri iki gikorwa kandi tuzakomeza kubaba hafi mu rugendo rw’iterambere.”

Ni mu gihe Depite Mukarugwiza Judith, wari wifatanyije n’aba baturage yabasabye gufata neza ibikorwaremezo begerejwe anabizeza ko n’ibindi bizaza.