Umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ureshya n'ibirometero 73 watashywe ku mugaragaro
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’abafatanyabikorwa yatashye umuhanda wa Rukomo–Nyagatare ureshya n'ibirometero 73 km. uyu muhanda wazamuye ubuhahirane n’imigenderanire, ikomeje kuba isoko y’iterambere ry’ubukungu.
Muri iki gikorwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng.Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko kubaka imihanda ari ukubaka ubukungu bw’Igihugu, asaba abakoresha imihanda kuyibyaza umusaruro mu buryo bw’ishoramari.
Mu ijambo rye, yavuze ko imihanda ari umuyoboro w’ingenzi uhuza abaturage, ubucuruzi n’amasoko, bityo igikorwa cyo kuyubaka kigomba gufatwa nk’isoko y’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Iyo Igihugu cyubatse imihanda myiza, kiba gifunguye amarembo y’ishoramari, kikarinda abaturage igihombo gituruka ku mihanda itagendwa neza, kandi kigateza imbere ubuhahirane hagati y’uduce dutandukanye. Icyo dusaba abaturage ni ukubyaza umusaruro ibikorwaremezo Leta igenda ibegereza aho kubirebera gusa.”
Yongeyeho ko iyi mihanda izafasha cyane mu koroshya ibikorwa by’ubucuruzi, ubworozi n’ubuhinzi, kuko izatuma umusaruro w’abaturage ugera ku masoko vuba kandi mu buryo bworoshye, bityo ibiganiro n’imishinga by’ubuhahirane n’ishoramari bikiyongera.
Umuhanda wa Rukomo–Nyagatare, ufite uburebure bwa kilometero 73, watwaye amafaranga asaga miliyari 53 Frw, uyu muhanda kandi witezweho kugabanya igihe n’amafaranga byakoreshwaga mu ngendo hagati ya Nyagatare na Kigali, aho mbere abagenzi bagombaga kunyura Kayonza, urugendo rwatwara amasaha 5 ku masaha 6. Ubu ariko, kuva Nyagatare ujya i Kigali uciye Gicumbi (Rukomo), urugendo rutwara amasaha 3 gusa cyangwa munsi yayo, ndetse rukanahendukira abaturage.
Umwe mu baturage, Nyirabagenzi Donatha, utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Mbere twajyaga i Kigali tugaca Kayonza, tukamara amasaha menshi mu modoka. Ubu kuva hano i Nyagatare tujya i Kigali uciye Gicumbi bidutwara amasaha atatu gusa! Uretse n’ibyo, mu modoka rusange waciye Kayonza twishyura 4950 Frw, ariko uciye Gicumbi ni 3900 Frw. Ni inyungu ikomeye ku muturage.”
Minisitiri Uwihanganye yashimiye abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo Banki y’Abarabu ishinzwe Iterambere ry’Afurika, ku ruhare rukomeye bagize muri iri terambere, avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu mishinga ituma abaturage bagira imibereho myiza.