Umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga witezweho guhindura imibereho y'abaturage

Abaturage n’abakoresha umuhanda Nyagatare–Rwempasha–Kizinga bari mu byishimo nyuma y’uko uyu muhanda utangiye gushyirwamo kaburimbo, bikaba bikemura ibibazo byinshi byari bimaze igihe bibangamira ubuhahirane n’imibereho myiza yabo! dore ko wamaze gushyirwamo n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Uyu muhanda uhuza Akarere ka Nyagatare n’abaturanyi bo muri Uganda, mu Karere ka Ntungamo, ukaba uri mu miyoboro y’ingenzi y’ubucuruzi n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Abatuye mu Murenge wa Rwempasha bavuga ko mbere byabagoraga cyane kugera mu mujyi wa Nyagatare, cyane cyane mu bihe by’imvura aho umuhanda wuzuraga ibinogo n’ibyondo, bikadindiza ingendo n’ubucuruzi.

Uwamahoro Vestine, umuturage wa Rwempasha, yavuze ko yajyaga amara amasaha menshi mu nzira cyangwa akabura uko agenda burundu, ati: “Mu gihe cy’imvura twaburaga uburyo twagera mu mujyi wa Nyagatare byasabaga kwihangana cyane, rimwe na rimwe tukabura n’isoko ry’umusaruro wacu. Ubu ibintu byarahindutse, kaburimbo itworohereza ingendo.”

Undi muturage witwa Niyonsaba Emmanuel na we yemeza ko kubakwa kw’uyu muhanda byahinduye imibereho yabo. Avuga ko ubu bashobora kugera ku masoko, ku mavuriro no ku bindi bikorwaremezo bitabagoye, ati: “Twari tumeze nk’abitaruye, ariko ubu iterambere turi kuribona mu biganza. Nizeye ko n’ubukungu bwacu buziyongera.”

Uyu muhanda kandi ufite uruhare runini mu koroshya ingendo z’abajya muri Uganda. Mukamana Alice, ukunda kujya gusura umuryango we uba mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, avuga ko mbere urugendo rwatwaraga igihe kinini kandi rukaba rufite imbogamizi nyinshi.

Ati: “Kujya muri Uganda byari urugendo rurerure kandi ruvunanye. Ubu kaburimbo ituma tugerayo vuba, bigatuma imibanire y’imiryango n’ubuhahirane birushaho gukomera.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni ikiraro gikomeye mu guteza imbere ubuhahirane n’abaturanyi bacu bo muri Uganda, koroshya ubwikorezi no gukurura ishoramari. Turizeza abaturage ko imirimo isigaye izihutishwa kugira ngo uzarangire ku gihe cyagenwe.”

Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze ku ijanisha rya 75%, aho biteganyijwe ko izaba yararangiye mu kwezi kwa Werurwe 2026, ukazuzura utwaye asaga miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.