Umugore wahawe agaciro ntaho atagera
Ku wa 08/03/2025, mu Mirenge yose igize Akarere hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro". ku rwego rw'Akarere ibi birori byabereye mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Rugari, mu Rwunge rw'Amashuri rwa Cyabayaga.
Byitabiriwe na Visi perezida wa Sena, NYIRAHABIMANA Solina, Depite Wibabara Jenifer, Depite Mussolini Eugene, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n'abandi bajyanama, Abayobozi b'Akarere, inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa b'Akarere.
Ibi birori byahujwe no gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere ridaheza kandi rirambye".
Amb.Nyirahabimana Solina, Visi perezida wa Sena y’u Rwanda yagaragaje ko umugore ari imboni, mutima w’urugo n’iterambere kandi ko ntaho atagera muri iyi si, mu gihe yihaye, akanahabwa agaciro.
Mu ijambo rye, Senateri Amb.Nyirahabimana Solina yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yakomeje gushyigikira iterambere ry’umugore binyuze mu mishinga itandukanye, harimo gahunda yo guteza imbere uburezi bw’abakobwa, gushyiraho ingamba zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’abagore.
Yagize ati: “Abagore ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu. Dufite abagore benshi bitabiriye imirimo itandukanye, yaba mu buyobozi, ubucuruzi, ndetse no mu buhinzi n’ubworozi, muribuka ejo bundi twagize Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda w’umugore. Ikimenyetso cyiza cy’uko ntaho umugore atagera. Icyo dusaba ni uko abagore bakomeza kugira uruhare rugaragara, bakagira ijambo mu byemezo bibareba, kandi bagaharanira kwigira binyuze mu bukungu bwabo.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gushyigikira abagore kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere, anashimangira ko abagore bafite ubushobozi bwo kuyobora no guhindura imibereho y’imiryango yabo, bakwiye guhabwa agaciro, atari uyu munsi wa none gusa, ahubwo no mu gihe kizaza.
Uyu munsi kandi waranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye, kwishyurira mituweli imyaryango imwe n'imwe itishoboye, kuremera inka imiryango itandukanye no gutanga ibiryamirwa birimo matera n’imikeka.