“Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”
Kuri uyu wa 3 Kanama mu karere ka Nyagatare hizihijwe umunsi mukuru w’Umuganura hanishimirwa umusaruro wabonetse muri uyu mwaka. Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Akarere hizirijwe mu murenge wa Katabagemu.
Kuri uyu munsi mukuru w’Umuganura, bamwe mu baturage bagaragaje iterambere bamaze kugezwaho n’ubuhinzi n’ubworozi, imirimo itunze abarenga 80% by’abatuye Akarere, banasabana n’abayobozi basangira ku musaruro wabonetse.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Hon. MUFULUKYE Fred yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuri byinshi bamaze kwitezamo imbere harimo no gukora ubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga anabizeza inkunga y’ubuyobozi mu kugera ku birenze ibigaragara muri iki gihe, kuko na byo bishoboka.
Guverineri Mufulukye Fred yibukije abaturage ko gusangira ku munsi w’Umuganura byongera ubumwe nk’abanyarwanda ariko kandi ukaba ari n’umwanya wo gufata ingamba zo kongera umusaruro uruta uwabonetse muri uwo mwaka.
Umunsi mukuru w’Umuganura wizihijwe mu gihe Akarere ka Nyagatare kashimwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo nk’Akarere kaje ku isonga mu kugira umusaruro mwinshi w’ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Igihugu.