Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 09 wasigiye abaturage bo mu Murenge wa Gatunda isomo rikomeye

Mu gikorwa cy’Umuganda rusange cyabereye mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyangara, Umudugudu wa Matumba, abaturage basabwe gushyira imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko buri rugo rukaba rwatera nibura ibiti 10.

Agaruka ku kamaro ko gutera ibiti, Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen yavuze ko ari igikorwa kidakwiye gusigara mu bikorwa by’umuganda gusa, ahubwo buri rugo rugomba kugira uruhare mu gutuma ibiti byinshi biterwa kugira ngo bigire uruhare mu kuzana imvura, gutanga umwuka mwiza no kurinda isuri.

Yagize ati: “Iyo duteye ibiti, tuba duteye ubuzima. Ndasaba buri rugo rwa buri muturage wo muri Nyagatare ko yakora uko ashoboye agatera ibiti byibura 10 kugira ngo duharanire ejo hazaza heza.”

Abaturage nabo bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko gutera ibiti bifitiye akamaro buri wese.

Mukandoli Vestine, umwe mu baturage bitabiriye umuganda, yagize ati: “Ibiti bitanga umwuka mwiza kandi bikagabanya ubushyuhe. Iyo ufite ibiti hafi y’urugo rwawe, uba uharanira ko abana bawe bazakurira ahantu heza kandi hatuje.”

Naho Habimana Jean Claude, undi muturage, we yavuze ko bize ibintu bikomeye ko gutera ibiti ari igisubizo ku mbogamizi z’isuri n’amapfa akunze kwibasira akarere, ati:“Twabonye ko iyo hatewe ibiti byinshi, imvura igwa neza kandi ubutaka ntibwangirike. Niyo mpamvu twe abaturage twiyemeje gushyigikira gahunda yo gutera ibiti no kubibungabunga.”

Uyu muganda wibanze ku gucukura imyobo izaterwamo ibiti 17,600 bizaterwa ku buso bungana na hegitari 11. Ibi byagaragajwe nk’intambwe ikomeye izafasha aka karere kongera amashyamba, kugabanya ubushyuhe ndetse no gukurura imvura.