Ubwisungane mu kwivuza butangirira mu muryango-Vice Mayor MUSABYEMARIYA Domithille

Mu nteko rusange y’abaturage zo kuri uyu wa 26 Nzeli 2017 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, Mme Musabyemariya Domithille yanibukije abaturage ko bakwiye kwita ku buzima bwabo bishyura ubwisungane mu kwivuza bw’imiryango.

 

Kuri uyu munsi kandi hanatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza mu karere hose. Ku rwego rw’Akarere iki cyumweru kikaba cyatangiriye mu murenge wa Musheri.

 

Abaturage barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho y’ubwisungane kugira ngo bivuze badahenzwe kandi ubu bwisungane bugahera mu muryango; aho abagize umuryango basabwa kwishyura umusanzu bagendeye ku cyiciro cy’ubudehe uwo muryango urimo.

 

Ibi ni mu gihe kandi service z’ibyiciro by’ubudehe ndetse no kongeresha agaciro amakarita y’ubwisungane mu kwivuza byegerejwe abaturage ubu bikaba bikorerwa ku kagari.

 

Abaturage kandi bibukijwe ko uretse umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kimwe n’amafaranga yo kugura ikarita y’ubwisungane-ku wayitaye- nta kiguzi kindi cyakwa ushaka izi service. Umuyobozi w’Akarere wungirije Mme Musabyemariya Domithille akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abayobozi ku nzego zose guha abaturage service nziza.

 

Abaturage batagira ubundi bwishingizi barasabwa kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko bidakwiye ko hagira uhanirwa kutishyura cyangwa kubuza abandi kwishyura ubwishungane mu kwivuza kandi bugamije kurengera ubuzima bwabo.

 

Muri iyi nteko rusange kandi abaturage bakanguriwe kugira isuku no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kugira umwanya wo gukora ibibateza imbere nta ndwara cyangwa umutekano mucye.