Ubuyobozi bwijeje aborozi gukora ibishoboka kugira ngo bakore ubworozi bwishingiwe

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko hari ibiri kunozwa kugira gahunda y’ubwishingiz bw'amatungo ibe nta makemwa.

Kayumba John uhagarariye RAB na mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, yavuze ko Leta yifuza ko aborozi bakora ubworozi butabashyira mu gihombo bityo biteguye gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza iyo gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta kandi twifuza ko yakwitabirwa na buri mworozi kugira ngo abantu bakore ubworozi bwinjiza amafaranga. Kugira ngo bikorwe nk’ishoramari rero bisaba ko habaho ubwishingizi kugira ngo hirindwe ibihombo bya hato na hato. Turakorana n’aborozi ndetse n’abafite ibigo by’ubwishingizi ku buryo imbogamizi zirimo zakurwamo.”

Akomeza avuga ko icyo aborozi bakeneye ari gusobanukirwa mbere yo kwinjira muri iyi gahunda.

Ati: “Ingorane usanga hari abinjira mu bwishingizi batasomye neza icyo amasezerano avuga ku byishingirwa. Hari ibyo umworozi aba asabwa n’ibyo umwishingizi asabwa. Hari igihe rero itungo rigira ibibazo biturutse ku mworozi araje ishyirwa akuma ko arenga ye nyamara ariko amasezerano abiteganya.”

Ndorimana Deny ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare, asaba buri ruhande gukora ibishoboka kugira ngo gahunda y’ubwishingizi yitabirwe.

Ati: “Ni byiza ko iyo hari ibibazo muri gahunda nk’iyi biganirwaho. Abatanga serivisi z’ubwishingizi basabwa gufasha aborozi mu buryo bishoboka bwose bagasobanukirwa iyi gahunda bakumva n’inyungu zayo.”

Ubuyobozi na bwo bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo aborozi bakore ubworozi bwishingiwe, baruheho kubona inyungu zibuturukaho kandi bagire uruhare mu ieterambere rirambye ry’ubworozi.