Kujyana Abana mu Marerero bikwiye kuba intego ya buri wese

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUREKATETE Juliet yavuze ko buri muturage akwiye kumva ko amarerero afite umumaro ntagereranywa ku mikurire n’imibereho by’umwana ndetse no ku muryango nyarwanda kuko bayakuramo inyigisho zikangura ubwenge n’imitekerereze yabo bikabafasha kubana n’abandi neza no gukura bakora iby’umumaro.


Ibi yabivugiye mu Murenge wa Matimba ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutanga imfashanyigisho z’abana biga ku irerero rya Matimba ziganjemo izifashishwa mu gusoma, kubara, gufata mu mutwe ndetse nibindi. Aha niho yahereye yibutsa abaturage ko umwana witaweho akiri muto akajyanwa mu ishuri mbonezamikurire bimufasha kwiga neza, agakurira mu maboko mazima, ndetse akagira ahazaza heza.
Yagize ati: “Amarerero adufasha gukangura ubwonko bw' abana no kubafasha gukurira mu maboko mazima.Turakangurira ababyeyi bose kujyana abana mu marerero. Iyo tubivuga usanga hari ababyeyi bagifite ya myumvire yo kuvuga ngo umwana wange sinamusigira umubyeyi utari nyina, kandi nawe ushobora kurerera abandi. Mu marerero, turatandukana ariko tukaba tuziko abana bacu tubasigiye umubyeyi uza kubitaho, akabafasha kandi akabareberera neza. Umwana wajyanwe mu irerero akiri muto bikangura ubwenge bwe hakiri kare bikamufasha gutsinda neza amasomo mu gihe yatangiye ishuri,ndetse bikamurinda no kuba yata ishuri.  Niba twifuza ko abana bacu bakura neza bakagira ahazaza heza, biradusaba gufatanya tukajyana abana bacu mu marerero, tugashishikariza na bagenzi bacu batarabazana.”
Yakomeje avuga ko uretse kuba umwana ahungukira ubumenyi bwo mu ishuri, ahigira n’indi mico myinshi myiza irimo ikinyabupfura, indangagaciro na kirazira, gusabana n’abandi ndetse no kwiyitaho.abibutsa ko bagomba kujya babaherekeza mu gihe bajya ku marerero ndetse bakajya kubareba no mugihe bavayo kugirango birinde ibyahungabanya umutekano wabo mu nzira ziva cyangwa zijya ku marerero. 
Ati: “Umwana wageze mu irerero atozwa kubaha, agakina na bagenzi be, agatozwa isuku, ikinyabupfura, ndetsenibindi byose by’ingirakamaro ariko bihwanye n’ikigero agezemo. Ntabwo bikwiye ko umwana yijyana cyangwa ngo yivane ku irerero kandi akiri muto kuko ashobora guhura nibuntu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Umubyeyi n’umurezi bakwiye gufatanya kwita ku mwana  kuko aba akeneye umuntu umurandata.” 
Bamwe mu baturiye irerero rya ECD Matimba bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa no kumenya umumaro wo kujyana abana mu marerero, byabafashije kubona aho gusiga abana babo mu gihe bagiye mu mirimo no mu zindi gahunda zitandukanye, bakagenda bizeye ko abana babo bari mu maboko meza kandi abaha ubumeneyi n’uburere bukwiye.  


MUKANKURUNZIZA Jeanne yagize ati: “Kera ntaramenya agaciro ko kujyana abana mu marerero najyaga njya mu murima nkagira ikibazo cyo kubajyanayo ubundi ngahitamo kubasiga mu rugo, rimwe na rimwe bigatuma mbahangayikira cyane. Gusa ubu biranyorohera cyane kuko mbasiga ku marerero kandi nkaba nziko mbasize ahantu baribubigishe, bakabahanura ndetse bakabona numwanya wo gukina nabagenzi babo ariko bafite umuntu mukuru ubareberera. Nta mubyeyi ukwiye kubuza umwana we aya mahirwe yo kurererwa mu irerero kuko ahakura ubumenyi butandukanye.”

Irerero rya ECD Matimba ryuzuye ritwaye amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 145, ndetse rishyizwamo ibikenewe byose kugira ngo abana baharererwa bitabweho. Mu Karere ka Nyagatare habarirwa ingo mbonezamikurire z’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage: 1 593 zirimo abana 31 673, izikorera ku nsengero ni 367 zirimo abana 3 634, izikorera ku mashuri ni 246 zirimo abana 32 567 ndetse n’ingo mbonezamikurire y’abana bato z’icyitegererezo: 23 zirererwamo abana 346.