Sobanukirwa uko wakunganirwa kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto, ugakomeza ubuhinzi bwawe muri iki gihembwe 2020C

Mu gihe tugeze mu gihembwe cy’ihinga 2020C (Iki, Icyanda cyangwa Impeshyi ), abahinzi barakangurirwa gukoresha uburyo bwo kuhira aho bishoboka kuko Leta yashyizeho uburyo bwo kubunganira ku bikoresho byo kuhira ku buso buto. Iyi nkunga ya nkunganire ishobora kwishyura 50% y’ikiguzi cy'ibikoresho byo kuhira ku buso butarenze hegitari 10. 

Umuhinzi ushaka kunganirwa mu kugura ibikoresho byo kuhira ku buso buto, abisaba ku Karere cg ku Ishami rya RAB mu karere, yuzuza ifishi isaba kubona ibyo bikoresho kuri nkunganire.

Iyo umuhinzi atanze ifishi isaba kunganirwa, abatekinisiye bagenzura umurima niba wujije ibyangombwa bisabwa bakanemeza niba umuhinzi yabona ibyo bikoresho byo kuhira. 

Nyuma yaho, umuhinzi agura ibikoresho byemejwe n’umutekenisiye ku muntu ucuruza serivisi zo gutanga ibyo bikoresho byo kuhira akishyura 50 % y’ikiguzi cyose. Iyo ibi bikoresho  wahawe byangiritse bisanwa n’uwabigurishije umuhinzi mu gihe cy'umwaka umwe. 

Gufasha abahinzi kuhira imyaka ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije kuzamura umusaruro w'ubuhinzi, bityo abahinzi bakiteza imbere ndetse bakanazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Mu gihe ukeneye andi makuru kuri gahunda ya nkunganire itangwa ku bahinzi bakeneye ibikoresho byo kuhira imyaka ku buso buto wabaza umukozi ushinzwe ubuhinzi (agronome) ukwegereye cyangwa ugahamagara 0783497923 ugahabwa ubufasha.