Senateri Donatille Mukabalisa yagiriye uruzinduko mu Karere asura icyanya cy'inganda

Senateri Donatille Mukabalisa yagiriye uruzinduko mu Karere, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Matsiko Gonzague, basuye icyanya cy'inganda giherereye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka. 

Ku ikubitiro basuye uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 28 z'ifu y'ibigori ku munsi, bareba imikorere yarwo, uko rukorana n'abaturage n'imbogamizi zihari kugira ngo zishakirwe ibisubizo ku bufatanye n'izindi nzego. Basuye kandi ahari kubakwa izindi nganda, baganira na ba nyirazo, bareba imirimo y'ubwubatsi aho igeze n'igihe gisigaye kugira ngo ibikorwa birimo kubakwa bitangire kugirira umumaro abaturage.