Rwimiyaga: Ababyeyi basabwe kwita ku mikurire y'abana

Mu Murenge wa Rwimiyaga ku bufatanye bw'Akarere n'Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) hasorejwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana. 

Ababyeyi n'abandi bantu bafite aho bahurira no kwita ku bana basabwe gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu gihe cy'iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko abana bagaragaweho imirire mibi n’igwingira mu mirenge itandukanye y’Akarere barikwitabwaho kandi hari abatangiye gukira kubera ubufatanye bw'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere.

Yasabye buri rugo ko rukwiye gufata ingamba zigamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana kandi ko nta mbogamizi zakabayeho kuko Akarere ka Nyagatare kadakennye, yagize  ati: "Buri rugo rugomba kugira umurima w’igikoni, kwirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu muryango kuko biri mu bituma ababyeyi batita ku bana babo uko bikwiye bityo abana bagakura nabi".

Amon Rwasamanzi, ushinzwe imishinga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko iki kigo cyateguye ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’Igihugu hibandwa ku duce twibasiwe cyane n’igwingira ndetse n’imirire mibi, hagamijwe ku gukaza ingamba mu kurirwanya.

Amon yasabye ababyeyi kwita ku nshingano yo kurera neza kugira ngo bese umuhigo biyemeje ugira uti: ’Umwana wanjye ishema ryanjye’ ndetse na gahunda yo gukora ubugenzuzi n’ingendo shuri mu bice byagaragawemo abana bafite imirire mibi kugira ngo ababyeyi babo bafashwe kurirandura.

Intego igihugu kihaye mu kurandura imirire mibi n’igwingira nuko mu mwaka wa 2029, kizaba cyagabanyije imirire mibi ku kigero cya 15%.