Rwanda-Uganda: Inzego z’ibanze n’abaturage bashima ubufatanye bw’ibihugu byombi

Mu Karere ka Nyagatare habereye inama yahuje inzego z’ibanze n’ iz’umutekano zo mu Rwanda na Uganda, aho bashima ibimaze kugerwaho mu bufatanye bw’ibihugu byombi bwongereye umubano mwiza cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage mu bice bituriye umupaka.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 19 Kamena, yahuje abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba, abo mu Ntara y’Amajyaruguru harimo n’abayobozi bo mu bice bihana imbibi n’Igihugu cya Uganda (Nyagatare, Gicumbi na Burera), hamwe n’abayobozi baturutse mu turere twa Kisoro, Rukiga, Rubanda, Ntungamo na Kabare muri Uganda, Ni inama yareberaga hamwe uburyo bwo gusangira amakuru y’umutekano nyambukiranyamipaka, yafasha abaturage gukomeza kubana neza kandi hagakomezwa gushyirwa imbaraga mu guhanahana amakuru y’umutekano kugira ngo abaturage bo mu bihugu byombi bakomeza kubana neza kuko aba baturage basangiye byinshi birimo umuco n’ururimi.

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimye Leta ya Uganda kuba yaremeye ko bahura n’aba bayobozi bagenzi babo, yakomeje agira ati: “Nk’abayobozi tugomba gushimangira ko imipaka yacu itubera imbarutso y’amahoro, ubumwe n’iterambere ntibe intandaro yo gutanya abantu.”

Yakomeje ashima ubufatanye bw’impande zombi mu mutekano ndetse ubu bufatanye bwafashije ko ibyaha nyambukiranyamipaka bigabanyuka.

Namara Anthony ni komiseri muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu cya Uganda akaba ashinzwe iterambere, yemeza ko guhura kw’abayobozi b’impande zombi ari inyungu ku bihugu byombi by’umwihariko ku baturage, yasobanuye ko umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe kandi urushaho kuba mwiza bitewe n’ingamba zihurizwa hamwe mu gucunga umutekano,

Yakomeje agira ati: “Hari ubufatanye bukomeje hagati y’impande zombi, ibyinshi byakozwe mu Rwanda byakozwe no muri Uganda, aha twavuga nko guhana amakuru hagati y’abakozi bakora ku mipaka kandi bagakomeza gukorera hamwe barwanya kwambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, bagafasha abaturage kubahiriza amategeko.”

Abaturage ku mpande zombi bashima imibanire iranga ibihugu byombi

Abaturage bakoresha imipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda bavuga ko ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi byatumye imbere imibereho yabo ya buri munsi ihinduka.

Ntakirutimana Betty, utuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, yashimye ko hari impinduka nziza mu buhahirane n’imigenderanire n’abaturanyi bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubu ubuhahirane bwaroroshye ugereranyije n’imyaka yashize. Dushobora kujya guhaha cyangwa gusura inshuti mu Rwanda nta nkomyi. Ibi bituma ubucuruzi bwacu buzamuka kandi tugahahirana mu mahoro.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Munyengabe François utuye mu Murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare, yavuze ko imigenderanire myiza n’abaturanyi bo muri Uganda ari inkingi ikomeye mu mibereho yabo.

Yagize ati: “Iyo dufitanye umubano mwiza n’abaturanyi, n’ibikorwa by’iterambere birihuta. Turi kubona impinduka ku buryo bw’ubuhahirane, nk’ubu mvuye hakurya muri Uganda, ubu nshaka nasubirayo nta nkomyi. Muri make ni byiza cyane, mbaye nshaka ibyo guteka nanyaruka nkabihaha nkaza nkateka nta kibazo. Tubanye neza cyane n’abaturanyi bacu. Hano ku mupaka wa Rwempasha.”

Iyi nama ihuje inzego z’ibanze zo ku mpande zombi za Uganda n’u Rwanda ije isanga iyaherukaga mu mwaka wa 2023, yahuje ubuyobozi bukuru bw’igihugu byombi, aha niho hafashwe icyemezo cyo kunoza imikoranire ku bufatanye ndetse hanashyirwaho amasezerano y’impande afasha kurushaho gucunga imipaka no korohereza abaturage bayituye ariko hanarwanywa ibyaha nyambukiranyamipaka.