Rukomo: Kuri site ya Benishyaka hatewe imbuto y'ibishyimbo ikungahaye ku ntungamubiri
Mu Murenge wa Rukomo , mu Kagari ka Rurenge , umudugudu wa Benishyaka , ku rwego rw'Akarere hatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2025B.Hatewe imbuto nshya y’ibishyimbo (RWR 3194) ikungahaye ku ntungamubiri buso bwa hegitari 50.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu , Matsiko Gonzague yasabwe abaturage kuba bamaze gutera imbuto zose zateguwe muri iki gihembwe bitarenze tariki 25/03/2025 kandi bagahinga imbuto yera vuba bitewe nuko iki gihembwe kigira imvura nkeya. yabasabye kandi gufata ubwishingizi bw'imyaka, bagakoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera.
Yakomeje avuga ubuyobozi bw’Akarere bufite ingamba zo gufasha abahinzi kugira ngo igihembwe cy’ihinga 2025 B kizarangire bafite umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Turashishikariza abahinzi gukomeza guhinga, ku rwego rw’Akarere hari ibikoresho dufite bishobora kutugoboka, uwagira imbogamizi yavugana n’inzego z’ubuyobozi ibihari tukareba uburyo twabikoresha.”
Kayumba John , Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) ishami rya Nyagatare, yagize ati: “Abahinzi barasabwa kutongera guhinga ibigori hashingiwe ku gihe bimara kugirango byere, ndetse n’iteganyagihe dufite bigaragara ko imvura yagenda bikiri bito bityo bbahinzi bakaba bagira igihombo gikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Turabasaba rero guhinga ibishyimbo kuko byo bimara igihe gito. Ibi na byo kandi ntibagomba kurenza taliki ya 25 Werurwe batarasoza gutera. Babigire vuba ibihe bitabacika.”
Kayumba avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage, bashakiwe imbuto y’ibishyimbo yera vuba kandi itanga umusaruro bakaba basabwa kwegera Abajyanama b’Ubuhinzi bakabafasha.
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga B mu Karere Ka Nyagatare hazahingwa hegitari 22.400 z’ibishyimbo, hegitari 15.500 z’ibigori, hegitari 2160 z’umuceri na hegitari 240 zizahingwaho soya.
Naho muri rusange, ubuso buzahingwa muri iki gihembwe ni hegitari 40,300 mu Karere ka Nyagatare.