Rukomo: Abagize urwego rwa DASSO mu karere bubakiye utishoboye banoroza abagera kuri 17.
Mu muganda wo kuri uyu wa 21 Mata 2018, abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, bubakiye umuturage utishoboye wo mu kagari ka Gashenyi, banoroza ihene abagera kuri 17 batoranijwe mu tugari tutanu tugize Umurenge wa Rukomo.
MUGABO Faustin, umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu karere avuga ko batekereje ibi bikorwa mu rwego rwo kunganira ibyo basanzwe bakora byo kubungabunga umutekano, bita cyane ku mibereho myiza y’abaturage bacungira umutekano.
Kugeza ubu, imirenge yose 14 igize Akarere ifite abashinzwe umutekano b’urwego rwa DASSO bakunganirwa n’abandi bashinzwe umutekano bazwi nka ‘community policing’ hamwe n’abakora irondo ry’umwuga.