Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasoje icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko asaba ubufatanye mu kuyica burundu kuko ari umuziro
Kuri uyu wa 15/2/2019 Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ,Prof.Sam Rugege,Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana n'Umuvunyi Mukuru,Dr.Anastase Murekezi,Umuyobozi wa Transparency International/Rwanda, abayobozi bakuru b'Inkiko,Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano, iz'ubutabera n'iz'ibanze bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyagatare mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyabanjirijwe n'urugendo rwo kuyamagana mu nsanganyamatsiko igira iti: Nta kibazo gikemurwa na ruswa mu rukiko, izere ubutabera"
Umuvunyi Mukuru, Dr. Anastase Murekezi yibukije abitabiriye uyu muhango ko ugamba rwo kurwanya ruswa rusaba ubushake n'imbaraga za buri wese kandi ko hakwiye ubufatanye mu kwimakaza umuco w'ubunyangamugayo kugira ngo icyizere abaturage bafitiye inzego z'ubutabera gikomeze kuzamuka, anakangurira abaturage kwizera ubutabera kuko bizabarinda gusiragira mu nkiko,anabasaba kumenyesha inzego bireba n'Urwego rw'Umuvunyi igihe bahuye n'akarengane cyangwa se batswe ruswa.
Umushinjacyaha Mukuru,J Bosco Mutangana yasabye abayobozi kudakoresha igitinyiro cyangwa ububasha bakesha ubuyobozi mu nyungu zabo bwite ngo bake ruswa, kwirinda gutonesha no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe kuko inzego z'ubushinjacyaha zahagurukiye kurwanya ibi byaha.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga,Prof. Sam Rugege asoje icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko asaba buri wese gufata iya mbere ngo icike,yirinda kuyitanga no kuyaka ndetse no kumenyesha inzego z'ubuyobozi igihe babonye uyaka kugira ngo ahanwe, anibutsa ko ruswa yashyizwe mu byaha bidasaza kandi ko ubutabera ari ubwa bose, atari umwihariko wa bamwe.
Prof. Sam Rugege yibukije ko inzego z’ubutabera zuzuzanya hakaba harashyizweho inzira z’ubujurire n’izo gusubirishamo urubanza rurimo akarengane zirasobanutse bitabaye ngombwa gutanga ruswa kandi ko umukozi w’urwego rw’ubutabera ugaragaweho icyaha cyo kwaka ruswa yirukanwa mu mu kazi.