Nyuma y’urugendo shuri, abahinzi basabwe gukora ubuhinzi butanga umusaruro ukwiye
Kuri uyu wa 17/12/2019 ku bufatanye na AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa) mu mushinga wa “Tera_imbuto_nziza”,abahinzi bahagarariye abandi n'abafite ubuhinzi mu shingano mu mirenge ya Karangazi,Nyagatare,Rwimiyaga,Matimba na Musheri bari mu rugendo shuri rugamije kwigira ku bandi bahinzi no gukora ubuhinzi bw'umwuga.
Twahirwa Tharcisse ukorera ubuhinzi mu murenge wa Karangazi avuga ko mbere ataratangira ubuhinzi bw'umwuga yezaga t2/ha ku bigori ariko nyuma yo gufata amasomo mu bahinzi bw'umwuga ubu yeza t6/ha ariko afite intego yo kweza t8/ha kuko hari abo asura akibonera ko na byo bishoboka.
Abahinzi bari mu rugendo shuri bahawe ubuhamya n'abahinzi bagenzi babo bo mu kibaya cya Kagitumba na Rwentanga bw'uko babasha kweza hagati ya toni 7 na t8 kuri hegitari babikesha gukurikiza inama bagirwa n'abashinzwe ubuhinzi hamwe no gukoresha inyongeramusaruro.
Muri uru rugendo ahuri hanarebwe abahinzi bakoresha ubutaka nabi ntibutange umusaruro witezwe, baganirizwa ku byo bahomba n'ibyo bakagombye kuba bunguka baramutse bakoresheje ubutaka bwabo neza.
Nyuma y’uru rugendo shuri habaye inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana MUSHABE David Claudian,ashimira Dr.Ngomiraronka Emmanuel wari uhagarariye AGRA, anasaba abitabiriye inama gukomeza gukangurira abahinzi gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro, gusimburanya ibihingwa mu murima uko bikwiye guhingira isoko cyane ko umwaka utaha hari uruganda rutunganya ibigoli ruzaba rwuzuye mu karere.
Abitabiriye urugendo shuri biyemeje kujya guhindura ubuhinzi aho bakorera, uhereye mu gihembwe cy'ihinga B 2020 no kubikangurira abo baturanye bityo ubutaka butange umusaruro bukwiye kuba butanga hitawe ku mabwiriza y'ubuhinzi n'inama bagirwa.