Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafunguye CityBlue EPIC Hotel&Suites yubatswe mu karere

Nyuma yo gusoza Umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 15, kuri uyu wa 1 Werurwe 2018 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu bafunguye ku mugaragaro hoteli y’inyenyeri 4  ya CityBlue EPIC Hotel&Suites yubatswe mu karere ka Nyagatare.

 

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi hoteli, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko “iyi hoteli isobanuye ikintu kinini. Iyi hoteli ni iterambere, ubwabyo, ry’Umujyi wa Nyagatare bivuze ko binazamura agaciro k’uyu mujyi n’ibindi bikorwa biwukorerwamo cyangwa se izindi nyubako zigenda zizamuka...... Iterambere riri mu byo twifuza”.

 

NTAZINDA Faustin ukuriye inama y’ubutegetsi ya EPIC yavuze ko abashoramari bibumbiye muri EPIC (Eastern Province Investment Corporation) bagize igitekerezo cyo kubaka iyi hotel nyuma yo kubigirwamo inama na Nyakubahwa Paul Kagame mu nama bahuriyemo n’abavuga rikumvikana tariki ya 27 Gicurasi 2011 bakabura hotel bararamo I Nyagatare.

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko kuba igitekerezo nk’iki cyarahindutsemo igikorwa nk’iki bikwiye no kuba umusemburo n’isomo n’abandi bagakomeza gukora ibikorwa nk’ibi kuko bishoboka.

 

Uretse kuba CityBlue EPIC Hotel&Suites izakira abakeneye kuruhukira no kurara I Nyagatare ni n’isoko rigari ry’ibikorerwa mu Rwanda,by’umwihariko mu karere ka Nyagatare.

 

CityBlue EPIC Hotel&Suites, yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miliyari cumi n’icyenda (19b), ifite ibyumba by’inama, ibibuga by’imyidagaduro n’ibyumba byo kuruhukiramo bigera kuri 78 birimo n’icyumba cyakirirwamo abanyacyubahiro bakomeye (presidential suite).