Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatangirije Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018 mu karere ka Nyagatare.

Mu muganda wo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyagatare hanaterwa ibiti ku buso bwa hegitari 30 mu kagari ka Rutaraka ari na ho hatangirijwe Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018.

 

Minisitiri w’Intebe yasabye ko ibiti biterwa birindwa kononwa kandi hakanashakishwa izindi ngufu zikoreshwa mu gucana zigasimbura ibiti byakoreshaga. Aha Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko hakoreshwa gas na biogas ku batuye mu cyaro mu rwego rwo kugabanya ibiti bicanwa no kurengera ibidukikije muri rusange.

 

Kuri uyu munsi watangijweho Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amashyamba, Inkingi y’iterambere rirambye”.

 

Nyakubahwa Ministiri w’Intebe Ngirente Edouard yagarutse ku kamaro k’ibiti n’amashyamba harimo gutanga imvura, imbuto ziribwa, imiti n’ibicanwa anasaba kubirinda no kubitera ku bwinshi na cyane ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gutera ibiti ku buso bungana na 30%.

 

Muri uyu mwaka, mu karere ka Nyagatare hateganyijwe guterwa ibiti by’amashyamba 572,294, ibiti bivangwa n’imyaka 371,252 hamwe n’ibitanga imbuto ziribwa 28,000.

 

Uretse gutangiza Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018, mu ruzinduko Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yagiriraga mu karere ka Nyagatare yanasuye uruganda rukora amakaro mu mabuye ya ‘granite’ rukorera mu karere ka Nyagatare agaragarizwa uko rukora n’aho rukura amabuye rukoresha.