Nyagatare: Imishinga yo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali- Icyiciro cya mbere yakiriwe inatahwa ku mugaragaro.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete ari kumwe n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammar, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Fred Mufulukye, Umuyobozi w’Akarere n'abandi bayobozi bakiriye banataha ku mugaragaro Icyiciro cya mbere cy'imishinga yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali ku nkunga ya Banki y'Isi.
Icyiciro cya mbere cy’Imishinga yakiriwe ku mugaragaro none irimo km 28.3 z'imihanda ya kaburimbo, km 13.3 za ruhurura ziyobora amazi mu mijyi 6 yunganira uwa Kigali ariyo Nyagatare,Musanze,Rubavu,Muhanga,Huye na Rusizi hamwe na km 5.11 za kaburimbo, km 3.7 z'inzira z'abanyamaguru na km 2.9 za ruhurura ziyobora amazi mu kagari k'Agatare mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wo gutaha iyi mishanga wabereye mu Mujyi wa Nyagatare nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali, wubatswe km 3.908 z'imihanda ya kaburimbo na km 2.522 za ruhurura ziyobora amazi mu cyiciro cya mbere.
Guverineri Mufulukye Fred yashimiye Leta y’uRwanda n’Abafatanyabikorwa mu iterambere nka Banki y’Isi ku bikorwa nk’ibi binini kandi byiza byubatswe muri iyi mijyi, avuga ko imihanda ya kabulimbo yubatswe mu mujyi wa Nyagatare yahinduye ku buryo bugaragara isura y’uyu mujyi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yongeyeho ko kubaka ibikorwa nk’ibi mu karere ka Nyagatare, nk’Akarere kanini mu gihugu ndetse gahana imbibi n’ibihugu bibiri bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari imbarutso y’ishoramari haba mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’ibindi byiciro, bikaba bizarushaho kwihutisha iterambere ryako n’Intara muri rusange.
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammar yavuze ko Banki y'Isi yishimira imikoranire myiza ifitanye n'u Rwanda ndetse ko iyi mikoranire ikomeje gutuma imishinga itera inkunga igaragaza umusaruro ushimishije. Yashimiye Leta y'Urwanda n’abaturage b'iyi mijyi yunganira Kigali,by’umwihariko, ku bw'ibi bikorwa by'iterambere byageze ku ntego z’iyi mishinga.
Minisitiri Amb. Gatete Claver yavuze ko kuba ibi bikorwa byarubatswe mu mijyi yose kandi icyarimwe ari intambwe Igihugu giteye mu kwihutisha iterambere rirambye ry’iyi mijyi hagendewe ku bishushanyo mbonera byayo. Yabwiye Abayobozi ko kuba ibikorwa nk’ibi byaragejejwe muri iyi mijyi biyiha amahirwe yo kuba yakwakira abashoramari bisumbuyeho, abasaba kugira intego zo kubaka Umujyi ugendwa kandi wifuzwa gushoramo imari no gutura, gukomeza ubukangurambaga no korohereza abifuza gushora imari muri iyi mijyi.
Ibikorwa by’icyiciro cya mbere cy’imishanga yo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali, binyuze mu Kigo cy’Igihugu giteza imbere uturere LODA, byatangiye mu kwezi kwa Nzeri 2017 kirangira mu kwezi kw’Ukwakira 2018, nyuma yo kuyakira icyiciro cya kabiri kikaba na cyo kigiye gukurikiraho.