Nta mpamvu n’imwe yatuma umwana w’u Rwanda atiga _ Minisitiri w’Uburezi Nsengimana

Mu nama yabaye tariki ya 11 Kamena 2025, yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu mirenge no mu Karere ka Nyagatare n’abayobozi bakuru b’ibigo bishamikiye kuri Minisitiri y’uburezi, NESA, REB na RTB, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yatangaje ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umwana w’Umunyarwanda adahabwa amahirwe yo kwiga.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko buri mwana akwiye kugira uburenganzira bwo kwiga kandi yisanzuye, nta nkomyi.

Minisitiri yavuze mu buryo burambuye ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukuraho inzitizi zose zishobora kuba intandaro yo kudohoka mu myigire y’abana.

Yagize ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma umwana w’u Rwanda atiga. Icyo dushinzwe ni ukureba ko ibyangombwa byose biboneka kugira ngo umwana yige neza, abashe kugera ku nzozi ze.”

Mu butumwa bwe bwagaragaje ubushake bukomeye bwo guhangana n’ibibazo bikigaragara mu burezi, Minisitiri yagarutse ku kibazo cy’ubucucike bukigaragara mu mashuri.

Yavuze ko iki kibazo kireba inzego zose, kandi ko hari gahunda zikomeje gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abana bigira mu ishuri rimwe, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi no gutuma umwana yiga mu buryo bumufasha gutekereza no kwiyumva.

Yagize ati: “Turacyafite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ariko turacyakomeje gushaka ibisubizo. Dushaka ko umwana  yiga yisanzuye kandi agahabwa umwanya wo kuganirizwa, akitabwaho ku buryo umwarimu na we bimworohera kugera kuri buri mwana, ku giti cye. Ibyumba biracyari bike ariko ntiduhagaze kubaka.”

Minisitiri Nsengimana kandi yibukije abayobozi n’abashinzwe imyitwarire y’abana ko ari inshingano zabo kudahwema gukurikirana abana bata ishuri, bakabagarura bakagumishwa mu ishuri.

Yagize ati: “Turasaba abayobozi bose, by’umwihariko abafite mu nshingano uburezi, ko bahaguruka bagakurikirana abana bose bata ishuri. Tubasubize mu mashuri, kuko kwiga si amahitamo, ni uburenganzira.”

Yasoje asaba ubufatanye hagati y’inzego zose; abayobozi b’inzego z’ibanze, ababyeyi, abarimu, ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo hatagira umwana n’umwe ubura uburenganzira bwe.

Ati: “Umwana wese ni uwa twese. Niyo mpamvu tugomba gushyira hamwe, tugaharanira ko nta n’umwe usigara inyuma mu rugendo rwo kwiga.”

Kuva mu mwaka wa 2017-2024 mu Gihugu hose hubatswe ibyumba by’amashuri bigera ku 27,500. Akarere ka Nyagatare kari mu turere twubatsemo ibyumba byinshi, ariko kakaba kagifite icyuho cy’ibyumba 1,194 bikajyana n’intebe zikenewe zingana 8,388 mu rwego rwo kwirinda ubucukike mu banyeshurii.

Imibare y’abana bataye ishuri mu Karere ka Nyagatare ingana 1,286 mu mwaka w’amashuri 2024-2025, mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 ku bufatanye n’inzego bitandukanye abana 4,270 bagaruwe ku ishuri.