Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere bemeje ingengo y’imari ivuguruye irenga miliyari 45Frw

Ku cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025 , Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2024-2025, yiyongereye igera kuri 45,202,853,946 Frw, ivuye kuri 44,719,871,515 Frw; bivuze ko hiyongereyeho miliyoni 482,982,431 Frw bingana na 1%.

Iyi ngengo y’imari ivuguruye yemejwe hashingiwe ku itegeko ngenga N° 002/2022.OL ryo kuwa 12/12/2022 ryerekeye imicungire y’imari n’umutungo bya Leta mu ngingo ya 11 n’ingingo ya 45; Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3, iya 4, iya 5, iya 47, iya 57; Itegeko N°065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10; n’Iteka rya Minisitiri nº 007/07.01 ryo ku wa 13/07/2023 ryerekeye amategeko ngengamikorere ashyirwaho n’Inama Njyanama y’Akarere.

 

Zimwe mu mpamvu zatumye iyi ngengo y’imari yiyongera zirimo, ingengo y’imari ikomoka ku nkunga zitagenewe ibikorwa byihariye (Block grant) yavuye ku mafaranga 2,982,729,994 Frw yari yemejwe n’Inama Njyanama igera ku mafaranga 3,126,465,264 Frw yiyongereyeho amafaranga 143,735,270 Frw, bitewe n’amafaranga Leta yongeye ku mishahara y’abakozi kubera impinduka mu itegeko rya Pension/RSSB.

Harimo kandi ingengo y’imari ikomoka ku nkunga zagenewe ibikorwa byihariye (ziva mu butegetsi bwite bwa Leta/Earmarked transfers) yavuye ku mafaranga 32,027,894,536 Frw igera ku mafranga 33,002,315,756 Frw hiyongeraho amafaranga 974,421,220 Frw.

Ingengo y’imari ikomoka ku mafaranga yimukanywe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize (Extra budget) yavuye ku mafaranga 805,131,577 Frw igera ku mafaranga 855,042,001 Frw hiyongeraho amafaranga 49,910,424 Frw.

 

Hari n’ingengo y’imari yatanzwe n’izindi nzego za Leta (Transfers from other government agencies) yavuye ku mafaranga 6,486,808,325Frw igera ku mafaranga 5,801,723,840 Frw igabanyukaho amafaranga 685,084,485 Frw;  ndetse n’ingengo y’imari izava mu misoro n’amahoro yinjizwa n’Akarere itarahindutse, yagumye ku mafaranga 2,417,307,085 Frw.

Perezida w’Inama Jyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, yasobanuye ko iyi ngengo y’imari ivuguruye izafasha gukomeza gahunda z’iterambere no gukemura ibibazo abaturage bagaragaje.

Yagaragaje ko Akarere ka Nyagatare gafite intego yo kwihutisha iterambere, asaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iyi ngengo y’imari ikoreshwe neza kandi igere ku ntego zayo.