Muri Kiyombe huzuye umuyoboro w’amazi ureshya n'ibiriometero 24
Mu Murenge wa Kiyombe hatashywe ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza ureshya n’ibirometero 24, ufite amavomo rusange 30 akwirakwijwe mu midugudu 14.
Uyu mushinga wubatswe ku bufatanye bw’umuryango Water For People binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima, ku nkunga ya USAID. Watangiye mu mwaka wa 2021 ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda 309,503,036.
Uyu muyoboro witezweho kugabanya ingendo ndende abaturage bakoraga bashakisha amazi, no kurinda ubuzima bwabo bwahoraga mu kaga kubera kunywa amazi atizewe. Ubu abaturage bashobora kubona amazi meza hafi yabo ku giciro cy’amafaranga 10Frw ku njerekani.
Mujawamariya Domina, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyamirembe, yagize ati: “Mbere twanywaga amazi y’imvura n’ayo muri ruhurura. Byatumaga turwara indwara zituruka ku mwanda. Ubu ndanezerewe cyane kuko amazi meza ari hafi yacu kandi agura make.”
Hakizimana Jean Pierre, na we yagize ati: “Kwegerezwa amazi meza ni umugisha ukomeye. Byadukijije gukora urugendo rw’amasaha dushaka amazi kandi bikadukura mu byago byo kurwara. Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waduhaye ubuyobozi bwiza butekereza ku baturage, bugashyira imbere imibereho myiza yacu. Ubu abana bacu barajya ku ishuri kare, ababyeyi bakabona umwanya wo gukora ibindi bibateza imbere.”
Nirere Aline, umukozi w’umushinga Isoko y’Ubuzima, yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha abaturage kubona amazi meza mu buryo burambye, bityo bikagabanya indwara ziterwa no kunywa amazi mabi, no kongera umusaruro mu mibereho yabo.
Yashimangiye bazakomeza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo umuyoboro uhorane ubuziranenge.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abafatanyabikorwa bafashije kubaka uyu muyoboro, avuga ko ari igikorwa kigaragaza imbaraga z’ubufatanye mu iterambere.
Yagize ati: “Kwegereza abaturage amazi meza ni imwe mu nkingi z’iterambere. Iyo abaturage bafite amazi hafi, barushaho kugira ubuzima buzira umuze, abana bakajya ku ishuri batabanje gukora urugendo rurerure bashaka amazi, kandi bikongera umusaruro w’ingo.”
Mu ibarura riheruka rya 2022 ryagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kari ku ijanisha rya 78% mu kwirakwiza amazi meza.