Mu Murenge wa Rwimiyaga hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2026A, abahinzi basabwa gutera imbuto vuba
Mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026A, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abahinzi ko bitarenze tariki ya 25 Nzeri 2025 baba bamaze gutera imbuto yabo cyane cyane ko ubutaka bwamaze gutegurwa mu bice byinshi by’akarere.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe k’ihinga A2026 cyabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Nyarupfubire, ku butaka buhingwa na Koperative Abadahigwa ba Gacundezi isanzwe ihinga ibigori ku buso bunini.
Meya Gasana yavuze ko gutinda gutera bigira ingaruka zikomeye ku musaruro witezwe, yagize ati: “Dufite ubutaka bunini bwateguwe, dukeneye ko abahinzi batangira gutera kare kugira ngo imyaka izabashe kumera neza, kuko ikirere kidateguza. Turashaka ko byibura tariki ya 25 Nzeri abahinzi bose baba bamaze gutera.”
Umuyobozi wa Koperative Abadahigwa ba Gacundezi, Murisa Vincent yashimye ubufasha butangwa na Leta mu gukangurira abahinzi guhinga ku gihe no kongera ubuhinzi buhuje.
Yagize ati: “Twahawe inyigisho ku guhinga kinyamwuga, ubu twamaze gutegura ubutaka, abahinzi bacu bari mu murongo. Aha twateye ibigori ni hegitari 8, turizera ko kubera duhingiye igihe umusaruro uzaba ushimishije.”
Undi mu banyamuryango ba koperative, Manirafasha Alphonse, yavuze ko biteze kuzabona umusaruro mwiza kuko bamaze gutegura ubutaka, imbuto nziza kandi bakurikije inama bahawe n’amahugurwa agiye atandukanye. Yanashimye ubuyobozi bw’akarere kubwo kubegera no kubashyigikira mu bikorwa byose.
Yagize ati: “Kera bajyaga bavuga ngo uhagarariwe ni ingwe aravamo, reba nawe Meya yaje kwifatanya natwe, ibise wabinganya iki? Ni ugukurikiza inama kuko iyo twejeje neza, tugira amafaranga yo kwita ku miryango yacu. Ni yo mpamvu twiteguye gukora uko dushoboye byose kugira ngo duhinge kare.”
Mu Karere ka Nyagatare, ubuso buhuje buzahingwaho imyaka bungana na hegitari 47,279. Bukazahingwaho imyaka itandukanye irimo: ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri, imyumbati n’imboga.
Ibigori bitegerejwe kuzatanga toni 145,860, ku mpuzandengo ya toni 5 kuri hegitari. Ibishyimbo bizatanga toni 16,878. Naho Umuceri uzagera kuri toni 11,220.