Mu Murenge wa Rwempasha harikubakwa ubwumishirizo bw'urusenda
Mu rwego rwo guteza imbere ibingwa byoherezwa mu mahanga no kuzamura ubuziranenge bwabyo, mu Murenge wa Rwempasha harikubakwa ubwumishirizo bw'urusenda buzuzura butwaye miliyoni zisaga 700 Frw.
Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yavuze ko impamvu iyi nzu irikubakwa ari ukugira ngo abahinzi b’urusenda bafashwe kurwumisha, barugurishe rumeze neza.
Yagize ati “Urusenda ni igihingwa cyiza kandi gifite abaguzi inaha ndetse no muri Rwempasha hagiye gutangira kubakwa inyubako izajya yumishirizwamo urusenda. Ni umushinga turi gukoranaho na NAEB ndetse na kompanyi yo muri Koreya, ubu dufite n’abakozi bamaze kubyiga kugira ngo urusenda nirwera bajye barwumisha rwoherezwe mu mahanga.’’
Meya Gasana yavuze ko ku bijyanye n’imiti idafasha abahinzi mu kwica udukoko n’ibindi bibazo abahinga urusenda bafite nabyo bizashakirwa umuti mu rwego rwo kubafasha mu kongera umusaruro.
Bamwe mu bahinzi b’urusenda bo mu Murenge wa Matimba bavuga ko inzu yumisha urusenda izabafasha cyane, ariko bagasaba ko n’ibindi bibazo bafite birimo imiti iterwa urusenda itica udukoko nk’uko bikwiye, igiciro cy’urusenda kikiri gito n’ibindi byinshi bikwiriye kwitabwaho.
Mukarubayiza Donatha utuye mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, yavuze ko ahinga urusenda kuri hegitari imwe n’igice. Yavuze ko yasaruye toni zirenga 10 asaba ubuyobozi kubashakira abaguzi barutwara hakiri kare rutari rwapfa.
Ati “Iyo twejeje usanga abaguzi bahari ariko batugurira ku mafaranga make, ni 500 Frw ku kilo ariko iyo urebye ibyo dushoramo usanga bihenze cyane, turasaba ubuyobozi kudushakira ahantu twajya turubika noneho tukazarugurisha igiciro kigiye hejuru.’’
Karekezi Thomas uhinga urusenda kuri hegitari eshatu we yashimiye ubuyobozi ku kuba bari kububakira inzu bazajya bumishirizamo urusenda, anasaba ko n’ibindi bibazo bafite byarebwaho.
Ati “Urusenda ni igihingwa cyiza kandi kinafasha abantu benshi gutera imbere rero twari dukwiriye kubona amafaranga menshi ugereranyije na 500 Frw duhabwa ku kilo, turasaba ko baduhera ku giciro cyiza.’’
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hegitari 295 nizo zihingwaho urusenda. Ubuyobozi buvuga ko hari gahunda yo kongera ubuso buhingwaho urusenda nyuma yo gusanga rwahera.