Mu Murenge wa Rukomo hatangirijwe ishyirwa mu bikorwa ry’igihano gishya cy’imirimo nsimburagifungo
Mu Murenge wa Rukomo hatangirijwe ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry’igihano gishya cy’imirimo y’inyungu rusange, gihabwa abafunzwe bahamijwe ibyaha byoroheje, mu rwego rwo kubafasha guhinduka no gukomeza kubana mu muryango nyarwanda batavuye mu buzima busanzwe.
Ni igikorwa cyayobowe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), aho hanatangajwe uko iki gihano kiri gushyirwa mu bikorwa kuva cyemejwe n’amategeko mashya avuguruye.
Imibare yatanzwe igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare hoherejwemo abagororwa 609 bagombaga gutangira imirimo nsimburagifungo, ariko 230 ari bo bamaze kuboneka, muri bo 186 bamaze gutangira imirimo, naho 16 barangije igihano cyabo. Andi makuru agaragaza ko abandi 3 bitabye Imana mu gihe bagombaga gukora iki gihano.
Mu batanze ubuhamya, barimo Yankurije Delphine yavuze ko nyuma yo guhanishwa imirimo y’inyungu rusange, yahise atangira kuyikora kandi ayihuza n’ibindi bimuteza imbere.
Ati: “Ibi bihano mbikorera mu Murenge wa Gatunda mu kigo cy’amashuri, mpinga imboga, ngakora n’amasuku. Ntabwo dufunze kuko tuba dukora n’imirimo iduteza imbere. Nkora imirimo y’inyungu rusange, nagera mu rugo ngakora ubucuruzi. Ndashimira ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda kuko idufasha kudatakaza umwanya no gutera imbere.”
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yavuze ko iki gihano gishyizwe mu bikorwa hashingiwe ku mategeko mashya yavuguruye igihano cyari kizwi nka TIJE, cyerekezaga ku bakoze ibyaha bya Jenoside gusa, ariko ubu kikaba gihabwa n’abakoze ibyaha bitandukanye bitaremereye.
Yagaragaje ko iki gihano gifite umusaruro ufatika kuko gifasha guhana mu buryo butabangamira kubaho mu muryango.
Yakomeje agira ati: “Uwagihawe akora iminsi itatu mu cyumweru, amasaha atanu ku munsi, nyuma agataha iwe. Ashobora kugira impamvu zituma adakora igihe runaka kandi iyo abimenyesheje ubuyobozi aragisubikirwa. Ashobora no kwimuka mu murenge yararimo, hanyuma agakomereza igihano ahandi yimukiye.”
CG Murenzi yanongeyeho ko mu Rwanda hari abarenga 4,800 bahanishijwe iki gihano, kandi ko hakomeje imbaraga mu kugishyira mu bikorwa mu turere twose kugira ngo kigere ku ntego yo gufasha abahanwe kongera kwiyubaka no kugirira Igihugu akamaro.
Iyi gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'igihano gishya cy'imirimo y'inyungu rusange (Community Services Penalty) yatangirijwe mu Karere ka Nyagatare, kubera ko Nyagatare ariko Karere kari imbere mu gushyira mu bikorwa iki gihano ku bakatiwe, ugereranyije n'utundi Turere.