Mu Murenge wa Nyagatare hatewe ingemwe z'ibiti ibihumbi 15

Ku wa Gatandu tariki 22 Werurwe 2025, Abayobozi ba Equity Bank Rwanda Plc bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagari ka Rutarakamu muganda rusange udasanzwe wo mu gutera ibiti ibihumbi 15 birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yavuze ko bashimira igitekerezo cyatangijwe na Equity Bank Rwanda Plc cyo gutera ibiti.

Yavuze ko ahantu hatewe ibi biti ari ku buso bwa hegitari umunani hakaba hari haratewe ibiti mu 2016 ariko byose ntibyakura ari na yo mpamvu hongewe guterwa ibindi mu kuziba icyuho cy’ibyapfuye.

Ati “Twizeye ko mu myaka itanu iri imbere tuzabona aha hantu hari ishyamba ryiza rifatanye. Turashimira rero Equity Bank Rwanda Plc ku gitekerezo cyiza bagize cyo gutera ibiti aha hantu.’

Mukandanga Grace we yagize ati “Ibiti twateye twabyakiriye neza kuko bidufitiye akamaro, ubu nibikura tuzishimira ko bizadufasha mu kuzana imvura ndetse no kubona inkwi zo gucana kuko kubona inkwi inaha ni ikibazo gikomeye.’’

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kugira uruhare mu gutera ibiti byinshi mu Ntara y’Iburasirazuba ku buryo hagira umwuka mwiza wororerwamo, hakanahingwa cyane kuko ngo iyo bikozwe neza binatuma babona abakiliya.

Ati “Twemera ko umuturage utekanye, umuturage uhumeka umwuka mwiza ari nawe muturage twifuza. Turifuza ko iki gikorwa cyazakomeza tugatera ibiti byinshi ku buryo iyi ntara igira umwuka mwiza mu kororeramo no gutura. Rero nka Equity Bank Rwanda Plc, twemera ko iyo umuturage ameze neza, akagira ibikorwa byiza by’ubuhinzi n’ubworozi ni byo natwe twubakiraho tukamuteza imbere.’’

Uyu muyobozi yavuze ko kandi bagiye gufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) Ishami ry’u Rwanda, mu kugeza ku baturage benshi biogas zikoresha amase y’inka mu gutuma bareka gusenya inkwi ari nako bangiza ibiti cyane.

Yavuze ko kandi bifuza gufatanya na UNDP mu gutera ubwatsi bwerera ibyumweru bibiri mu rwego rwo kongera umukamo mu borozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Equity Bank Rwanda Plc ku ruhare yagize mu gutera ibi biti, avuga ko ubusanzwe abaturage benshi bazi banki nk’ahantu bajya kubika no kubikuza amafaranga gusa.

Yavuze ko kuri ubu bishimira kuba Equity Bank Rwanda Plc yararenze ibyo ikanegera umuturage hagamijwe kumuzamurira imibereho no kumufasha kwiteza imbere.

Mu Kagari ka Rutaraka hatewe ibiti ibihumbi bitanu by'imbuto ziribwa (Avoka,amacunga n'izindi) n'ibiti ibihumbi icumi bivangwa n'imyaka.