Mu Murenge wa Nyagatare hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimmbo

Mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo bifasha mu iterambere ry’abaturage, Akarere katangije imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero 2.57 uca mu midugudu ya Mirama I na Mirama II mu Kagari ka Nyagatare, Murenge wa Nyagatare.

Uyu mushinga ukazashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya Rwanda Urban Development Project – RUDP II, icyiciro cya kane, igamije guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu mijyi mito cyane cyane iyunganira umujyi wa Kigali.

Atangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uyu muhanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Mata, Umuyobozi w'Akarere Gasana Stephen, yatangaje ko uyu mushinga ari igisubizo kirambye ku baturage bo muri Mirama, kuko uzoroshya ubuhahirane, ugabanye ivumbi n’icyondo, ndetse n’ingendo ku binyabiziga.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni isoko y’iterambere. Tuzabona ubucuruzi buzamuka, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoroshywe kugeza ku masoko, kandi abaturage bacu barenga 500 bazabona akazi gahoraho mu gihe cy’amezi atandatu. Turi gukora ibishoboka byose ngo imirimo izakorwe neza kandi ku gihe.”

Bamwe mu baturage barimo Nkurunziza Charles na Uwizeyimana Marie Rose, batuye mu mudugudu wa Mirama, yavuze ko uyu muhanda utegerejwe n’abaturage ku mutima kuko ibibazo by’imihanda mibi byari bibakomereye.

Nkurunziza Charles yagize ati: “Iyo imvura yagwaga, imodoka ntizageraga hano neza, abana bakagenda mu byondo n’imikuku. Twishimiye cyane ko bagiye kutwubakira umuhanda wa kaburimbo. Ibi ni iby’agaciro gakomeye ku buzima bwacu.”

Naho, Uwizeyimana Marie Rose, yavuze ko yiteguye gukora muri uyu mushinga, kuko uzamufasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango we.

Yagize ati: “Nditeguye gukora pe, ubuse wabona akazi ukakirengeshwa. Iyo umuntu abonye akazi yisanga mu iterambere.”

Uyu muhanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda angana na 2,950,149,374.

Imirimo yo kuwubaka iteganyijwe kuzarangira mu mezi atandatu. Ukaba uri kubakwa na Rwiyemezamirimo ECOGL Ltd, ugakurikirawa na United Contactors Ltd.