Mu Murenge wa Katabagemu abaturage 19 borojwe inka
Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’umushinga HEIFER International Rwanda boroje abaturage 19 inka bo mu Murenge wa Katabagemu.
Ni gahunda ifite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yashimye ubufatanye bwa HEIFER muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’abaturage bacu. Izi nka zizafasha imiryango kuzamura imibereho yabo, kwiteza imbere binyuze mu musaruro w’amata ndetse no gukomeza umuco mwiza wo korozanya.”
Umuyobozi w’umushinga HEIFER International Rwanda, RUZIBUKA Velene yasabye abaturage bahawe inka kuzifata neza no kuzaziturira abandi, kugira ngo iyi gahunda igere kuri benshi.
Yagize ati: “Dushyize imbere iterambere rirambye. Ndashishikariza imiryango kuzafata neza izi nka, kugira ngo zizagire uruhare mu guhindura ubuzima bwabo n’ubw’Igihugu.”
Abaturage bahawe izi nka bavuga ko zigiye kubafasha kubona amata yo kunywa bakirinda imirire mibi, bikazabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Umwe mu bahawe inka, yagize ati: “Ndashimira cyane Leta yacu n’abafatanyabikorwa bayo badutekerezaho. Iyi nka ije nk’igisubizo ku muryango wanjye kuko izadufasha kubona ifumbire no kwiteza imbere.”
Urugero rw’uwatejwe imbere n’iyi gahunda ni Mukakarangwa Athanasia, utuye mu Murenge wa Katabagemu. Yahawe inka binyuze muri HEIFER International Rwanda.
Yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwarahindutse cyane kuva nahabwa inka. Ubu abana banjye baranywa amata, abaturanyi turasangira nta kibazo, kandi mbona amafaranga aturuka ku mata, niteje imbere ku buryo nanjye natangiye kwizigama 6000 ku cyumweru bivuye mu mata, inka yange ikamwa litiro 12 ku munsi.”
Bimwe mu bikorwa byakozwe na HEIFER International kuva mu mwaka wa 2017-2023 mu Karere ka Nyagatare harimo kubaka ubwogero 13 bw’inka, boroje abaturage 328 inka, hubatswe amakusanyirizo mato atanu, hubatswe amahema yo gufata amazi 930, hashinzwe amatsinda 182 y’aborozi bigishirizwazwamo gahunda zitandukanye ziteza imbere ubworozi.