Mu Murenge wa Karangazi, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo
Mu Murenge wa Karangazi hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo abawitabiriye biganjemo urubyiruko bakangurirwa kwirinda no gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Dr.Mugisha Hakim, Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima-RBC, yavuze ko gukoresha agakingirizo ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda.
Yagize ati: “Urubyiruko ruri mu cyiciro cy’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH. Tugomba gukomeza kubakangurira gukoresha agakingirizo neza kandi ku gihe, kuko bifasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.”
Yakomeje avuga ko serivise zigendanye na virusi itera Sida zose zirimo kwisuzumisha, gupima umubyeyi utwite, gufata agakingirizo n’izindi ari ubuntu, bityo buri wese asabwe guzigana kugira ngo hirindwe ubwandu bushya bwa SIDA.”
Mu gutanga udukingirizo no gukangurira urubyiruko kudukoresha, ikigo AHFRwanda cyagize uruhare runini muri iki gikorwa cyane cyane ko uyu munsi wabaye bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwo kwigisha abantu gukoresha agakingirizo.
Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo uba buri mwaka tariki ya 13 Gashyantare.
Kwizihiza uyu munsi byaranzwe ahanini n’ubukangurambaga, aho hatanzwe udukingirizo ndetse hanatangwa ibiganiro byimbitse ku buzima bw’imyororokere.