Mu Murenge wa Gatunda hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire

Ubwo mu Mu Murenge wa Gatunda hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, Ubuyobozi bwibukije abitabiriye iyi gahunda ko buri wese akwiye gushyigikira uburezi kugira ngo mu masomo atangwa Ikinyarwanda kijye kitabwaho cyane nk’ururimi ruhuriweho n’Abanyarwanda bose.

Uyu munsi, wizihirijwe muri G.S Rwebare, uhuzwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza umuco n’ururimi gakondo; birimo imbyino gakondo, imivugo, ndetse n’amarushanwa yo gusoma Ikinyarwanda n’imibare mu banyeshuri biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubwo ni umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.

Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere, Ndorimana Denys, yagaragaje akamaro k’ururimi kavukire mu kubaka umuco n’indangagaciro z’Igihugu.

Yagize ati: “Nk’Abanyarwanda dufite amahirwe turusha ibindi bihugu, kugeza ubu duhujwe n’ururimi rumwe twese, ntaho wajya ngo uvuge ntibagusubize, ni ubudasa bwacu. Mu gihe ibindi bihugu iyo ugiye mu kandi karere bigusaba kwitwaza umusemuzi. Dufite inshingano nk’abayobozi zo gukomeza guteza imbere ururimi rwacu, kandi tugomba gushyigikira abarezi n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwiga no gukoresha Ikinyarwanda neza.”

 

Yagaragaje ko kandi abarezi ari bo musingi wo gusigasira no kubungabunga Ikinyarwanda, kuko ari bo bafasha abana kukimenya, kugikunda no kugikoresha neza.

Yashimangiye ko uburezi bukwiye kwita ku myigishirize y’indimi, by’umwihariko Ikinyarwanda, kugira ngo kizakomeze kuba ururimi ruhuza Abanyarwanda bose.

Mu kwizihiza umunsi w’ururimi gakondo, mu Karere ka Nyagatare, ku bufatanye na Food for the Hungry Rwanda, hanateguwe amarushanwa yo gusoma Ikinyarwanda n’imibare mu bana biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twige tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza.”

Abana bitabiriye aya marushwanwa bari 60, baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Gatunda, bakaba bahembwe ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu n’ibikapu byo kuyatwaramo.