Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare wasozwe Utugari 2 twa Karangazi tubonye umuhanda

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025, ubuyobozi bw’Akarere  bwifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Karama, mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda uhuza utugari twa Karama na Musenyi, ufite uburebure bwa kirometero 2.5.

Uyu muhanda ntabwo wari ukiri nyabagendwa kubera ibihuru byawuzitiye, byatumaga bigorana kunyuramo haba ku maguru cyangwa ku binyabiziga ibyo ari byo byose.

Niyonkuru Emmanuel, yagaragaje uko uyu muhanda wari warababereye ikibazo. Yagize ati: “Twari dufite ikibazo gikomeye, uyu muhanda wari warafunzwe n’ibihuru bikomeye ku buryo twagombaga kunyura ahandi. Byadusabaga kuzenguruka intera ndende kugira ngo tugere Musenyi, ariko ubu bizoroha. Twizeye ko ubuyobozi buzakomeza kudufasha kuwusigasira.”

Mukandori Claudine, na we yagaragaje ko uyu muhanda uzagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo, ati: “Abana bacu bazajya bagerera ku mashuri ku gihe, abahinzi bizaborohereza kugeza umusaruro ku isoko, ikindi twatinyaga kuhanyura natwe kubera ibihuru, ariko ubu tuzajya tuhanyura nta mpungenge; ariko noneho turizera ko iterambere rigiye kwihuta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yashimye abaturage ku bw’imbaraga n’ubwitabire bashyize mu kongera kurema bundi bushya uyu muhanda.

Yagize ati: “Twishimiye ubufatanye bw’abaturage mu kwiyubakira ibikorwaremezo. Uyu muhanda uzorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, bityo ubukungu bw’aka gace burusheho gutera imbere n’imibereho ibe myiza.”

Yongeyeho ko umuganda ari umuco ukwiye kuba ihame kuko ufasha mu guteza imbere Igihugu nta gutegereza inkunga z’ahandi.