Mu muganda abaturage ba Mukama begerejwe amashanyarazi hanatangizwa icyumweru cy’Umujyanama

Kuri uyu wa 23/2/2019 Hon. Depite Uwimanimpaye Jeanne D'Arc, Hon. Depite John Ruku Rwabyoma, abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Umuyobozi wa EDCL, abayobozi bahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu karere n'abandi bifatanyije n'abaturage b'imirenge ya Mukama na Mimuli mu muganda wo kubegereza umuyoboro w'amashanyarazi mu kagari ka Gihengeri hashingwa amapoto y'umuyoboro wa Gihengeri -Nyagahita -Pont Ngoma uzaba ufite uburebure bwa km 9.71 kuri Medium Voltage na Km 19.35 ku muyoboro wa Low Voltage yose iteganyijwe gufasha ingo 1285, hanatangizwa Icyumweru cy'Umujyanama.

 

Ny'Umuganda abaturage bagejejweho ubutumwa bujyanye no gufata neza ibikorwa remezo bagenerwa, ubutumwa bujyanye n'umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore tariki ya 8/3/2019, ubutumwa bujyanye no gufata neza umusaruro no kwitegura igihembwe cy'ihinga 2019B hamwe n'ubujyanye n'ibyiciro by'ubudehe bashishikarizwa no gukora cyane bagamije kwikura mu byiciro by'abatishoboye.

 

Nyuma y'umuganda kandi perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Mme Atukunda Rukeeba Chantal yaganirije abaturage ku mikorere y'Inama Njyanama kuva ku rwego rw'Akagari anaboneraho gutangiza icyumweru cyahariwe umujyanama asaba abajyanama kuzarushaho kwegera abaturage, kwakira ibyifuzo n'ibibazo byabo no kubikemura cyangwa gukorera ubuvugizi ibireba izindi nzego.

 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere kandi yasabye abaturage kwegera abajyanama batoye no kubagezaho ibyifuzo byabo by'umwihariko muri iki cyumweru cyatangijwe.

 

Kuri uyu munsi kandi abayobozi b'Akarere bungirije bombi bifatanyije n'abaturage b'utugari twa Ryabega,Mbale na Rutaraka hamwe n'abakozi ba kompanyi y'abashinwa ya STEKOL mu muganda wo gutunganya umuhanda wa km 1.2 uhuza Akagari ka Mbale na Rutaraka na Gare ya Ryabega.