Mu mezi atandatu ashize abakozi bashya basaga 400 binjiye mu kazi

Abakozi bashya binjiye mu kazi mu mezi atandatu ashize bagera kuri 424 mu Karere , basabwe gukorana umurava no kunoza umurimo mu nshingano bahawe.

Ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, ubwo habaga inama rusange y’abakozi bose b’Akarere, ikaba yari igamije kurebera hamwe ibikorwa bimaze kugerwaho, gusuzuma imbogamizi zigaragara mu mitangire ya serivisi, ndetse no kongera imbaraga mu kunoza inshingano z’akazi.

Muri iyi nama harimo n’abakozi bashya binjiye vuba mu mirimo yabo, aho bahawe impanuro ndetse n’inama z’uburyo bagomba gukorana umurava, ubunyangamugayo, n’indangagaciro zishingiye ku gukunda Igihugu no gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko gutangira akazi ari intambwe ya mbere, ariko ngo kugira ngo umuntu agaragaze ko abikwiye, bisaba gukorera abaturage neza no gukemura ibibazo byabo mu buryo bufatika.

Yagize ati: “Turashimira abakozi bashya binjiye mu mirimo, ariko ndagira ngo mbibutse ko kuba uri umukozi wa Leta ari ubutumwa butoroshye. Bisaba kwitanga, gukorera abaturage n’umutima w’ubwitange, ndetse no gushyira imbere ubufatanye mu kazi. Umukozi wese agomba kumva ko afite uruhare runini mu iterambere ry’Akarere.”

Guverineri Rubingisa kandi yibukije abakozi ko inshingano bahawe zitagomba gufatwa nk’imirimo isanzwe ahubwo ari amahirwe bahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu. Yabasabye kutirara, ahubwo bakihatira kunoza serivisi zitangirwa ku baturage no kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi.

Ati: “Turifuza kubona impinduka mu mikorere y’inzego z’ibanze, turashaka ko umuturage ahabwa serivisi zinoze kandi ku gihe. Abakozi bashya, kimwe n’abamaze igihe, bagomba gufatanya kugira ngo tugere ku ntego. Umurimo wanyu usaba ubunyamwuga, gukunda ibyo mukora no kutadohoka ku nshingano.”

Mu bakozi bashya binjiye mu kazi mu mezi 6 ashize, harimo 88 bo mu Mirenge n’Utugari, 111 mu buvuzi, na 225 bo mu burezi. Bose hamwe bakaba 424.